Riddles

Sakwe Sakwe!

# Riddle Answer
1. Ruganzu araguye n'ingabo ze IGITOKI
2. Karavugira ibuhanika INGASIRE
3. Ayi napfa nakira, simbizi AKANYONI KARITSE KU NZIRA
4. Inka yanjye nyizirika ku nzira uyinyuzeho wese akayishitura URUTORYI
5. Rukara aratema umuvumba URWEMBE MU MUSATSI
6. Rukara rw'umwami yicarira abagabo batatu INKONO
7. Faraziya aceza yicaye AKAYUNGURUZO
8. Abakobwa banjye bikwije impindu bose IMIRIZO Y'IMBEBA
9. Nkiza ibyo bitoki bya so binsaba inyama IBABI BY'IBIBONOBONO
10. Mpiritse indobo ikwira hose AMAGAMBO YO KU RUREMBO
11. Mpagaze mu gahinga nyarira ab 'epfo IMVURA
12. Icyo nsasira ntikirame IKAWA
13. Nshukuye urwina sinatara IGIHANDURE
14. Havuyemo umwe ntitwabimenya UBWATSI BUSAKAYE INZU
15. Nagutera ruganwa iganira n'abantu TEREFONI
16. Abana b'Umwami bicaye ku ntebe imwe INTOKI KU BIGANZA
17. Ko undora ndaguha IMYENGE Y'INZU
18. Sakuza n'uwo muri kumwe URURIMI RWA WE
19. Ndi kagufi nahina so ICYANZU
20. Aka kariza so AKANYARIRAJISHO
21. Karatembashyashya AMAZI KU ITEKE
22. Abakobwa banjye banagana amajosi URUGOYI RWIBISHYIMBO
23. Hari agate utakurira UMUNYERERI
24. Hakurya duuuuuu, hakuno duuuuuu IBIRADIYO BITEGANYE
25. Kamanutse kibarangura no hasi kati nkaba nzasubirayo ndakambura data AKABABI K'UMUVUMU
26. Zenguruka duhure UMUKANDARA
27. Nicaye iwacu murika isi IZUBA
28. So na nyoko bapfaga iki AKAYUZI KO MU RUBIBI
29. Iyo umugabo ageze mu rutopki abanza iki IKIVUGIRIZO
30. Iyo umugore ageze mu rutoki abanza iki INYAMUNYO
31. Iki gikunda inshyi AKAYUNGURUZO
32. Ariya mabuye ya rubarabara wayabara ukayarangiza INYENYERI
33. Nta kujya mu bajiji utari umujiji UMUGINA MU RUFUNZO
34. Mpagaze inaha ndasa kwa myasiro I Burundi UMURABYO
35. Dore aho so arenga n'ibikote bibi IKIVUMVURI
36. Inka yanjye yimira mu kinono, ikabyarira mu ihembe IGITOKI
37. Gakore bakwice AGAKONO K'INZARA
38. Nagutera nakwiteguye GUSITARA
39. Ngiye mu rutoki nsimbuka abapfumu bapfuye IMITUMBA
40. Ni iki cyatanze umuzungu kwambara karuvati ICYIYONI
41. Nagiye I Kigali ndi umusenzi ngaruka ndi umuzungu IGITOKI CYA KAMARA
42. Dombidori INTORE MU RWABYA
43. Dore abakobwa berekana amabere AMAPAPAYI
44. Mira isupu nkasiga inyama IBIKONGORWA BY'IBISHEKE
45. Ngiye guhamba so agaruka ankurikiye IVU
46. Ko twagendanye wambwiye iki IGICUCUCUCU
47. Ndya nkurye URUSENDA
48. Ishime nyoko aratwite URWINA
49. Nikoreye isi ntengata ijuru INZARA N'INYOTA
50. Dore mukara yateye ku irembo AMASE
51. Akari inyuma ya Ndiza urakazi AKANYANA MU NDA YA NYINA
52. Mama arusha nyoko kwambarira ubukwe IKIGORI
53. Intara za nyirabangana zingana zose ISI N'IJURU
54. Njya mu nzu kagasigara hanze AGATSINSINO
55. Mvuye aha nta iminopfu ndinda ngera aho nshaka ISAKAMBURIRA RY'INZU
56. Umwana wanjye yirirwa agenda akarara agenda UMUGEZI
57. Biteganya bitazahura INKOMBE Z'URUZI
58. Nagutera akazibaziba ka ntibazirikana rubanda bashishwa nabi GUSABA UWO WIMYE
59. Inka yanjye nyikama igenda URUYUZI
60. Fata utwangushye tujye kuvoma iriba ridakama ISHURI
61. Abambari b'I Rurinda bambarira inzogera ikuzimu UBUNYOBWA
62. Mpinga mu gahinga nkasarura mu gapfunsi UMUSATSI
63. Inyana y'ishyanga iratema ishyamba AGAHINDA K'UMUTIMA
64. Icwende ryange iyo riba bugufi mba ngukoreyemo UKWEZI
65. Mfite inka yanjye nyiragira ku manga ntitembe AMATWI
66. Nyirandarindari INDA MU RUHARA
67. Abasore b'i Gisaka barasa n'abakiri bato ISUSA
68. Akababaje umugabo kamurenza impinga IFARANGA
69. Zisa zitagira isano INKOKO N'INKWARE
70. Ni iki cyatanze umuzungu kwicara mu ifuteyi IMBARAGASA
71. Umuzungu atwara imodoka umusatsi uri hanze IKIGORI
72. Nteye agapira kagera I Roma IBARUWA
73. Magurijana arajajaba I Janjagiro UMUKONDO W'INYANA
74. Imana y'I Burundi irashoka ntitahe AGAHINDA K'INKUMI
75. Inka yanjye irishiriza mu mishito igataha mu mishito URURIMI
76. Inkuba ikubita ikwerekejeho umugongo UMUHETO
77. Ino karahari na Kongo karahari IFARANGA
78. Inzu yanjye nayisakariye ku nkingi imwe ICYOBO
79. Karisimbi irahongotse IGISATE CY'UMUTSIMA
80. Kamanutse kibarangura no hasi kati nkaba nzasubirayo ndakambura data AGATONYANGA K'IMVURA
81. Karaguza indwi katagira n'imwe AGASUZI
82. Kera imbere, kakirabura inyuma, kagatona I Bwami IGITOKI
83. Kirisha amazuru UMUVUBA
84. Ndaguteruye ndakwesa, urahindukira urandeba UBUNYERERI
85. Ngatake, ngatature, ngashimire ubwiza kameze INYENYERI
86. Ngira imbehe nyinshi ariko nkabura iyo ndiraho IBIGANZA
87. Ngira inka nyisasira amahina nkayorosa andi URURIMI
88. Ninjye muzindutsi wa cyane nasanze umuzimu yicariye ukuguru INKWARE
89. Nubatse urugo hejuru y'urupfu UBWATO HEJURU Y'IKIYAGA
90. Ruvudukana imbaraga, rukavumera rutagira amahembe IMODOKA
91. Zishotse zitendeje, zikuka ziteye hejuru ABAVOMYI
92. Mfite abakobwa benshi, ariko uwapfuye ijisho muri bo yabatanze gusabwa INOPFO
93. Ninjye muzindutsi wa cyane, hari aho nasanze umuzimu yiyunamiriye UMUTEGO
94. Ninjye muzindutsi wa cyane, hari aho nasanze umuzimu yikoreye inyama ISAKE IFITE IBIROKOROKO
95. Ko So na Nyoko bameze uruhara, inzoga z'I Bwami zizikorera nde IGIHAZA
96. Byumve uhore UMUSUZI WA SO
97. Nyoko si ukunnya arahurutura AKAYUNGURUZO
98. Nyabugenge n'ubugenge bwayo INKA GUCURIKA ICEBE NTIMENE AMATA
99. Nyabugenge n'ubugenge bwayo INKOKO GUCUTSA ITAGIRA AMABERE
100. Nyabugenge n'ubugenge bwayo INZOKA KUGENDA ITAGIRA AMAGURU
101. Nyabugenge n'ubugenge bwayo INKA KUBA UMUKARA IGAKAMWA AYERA
102. Karadundaraye AKABYINDI K'UMUSHUMBA
103. Cyasamye kitaryana IKIRYANGO CY'INZU
104. Mfite inka 12, iyo inyota inyishe mfata imwe nkayica umutwe nkayinywa amaraso IKAZIYA YA PRIMUS
105. Ndi mugufi nahina So ICYANZU
106. Icwende ryanjye ribaye kure mba ngukoreyemo UKWEZI
107. Mugongo mugari mpekera abana UBURIRI
108. Nijye muzindutsi wa cyane nasanze aho umukecuru yunamye UMWUMBA W'INSINA
109. Mpagaze mu Rwanda ndeba mu mahanga TELEVIZIYO
110. Nagutera inyamaswa igendesha amaguru 4 mu gitondo, amaguru 2 saa sita n'amaguru 3 nimugoroba Missing Answer - Contribute
111. Nkubise urushyi rurumira IBARA RY'INKA
112. Nyangufi arasekura uburo IFUNDI MU MURAMA
113. Inka yanjye nyikama igaramye UMUVURE
114. Abana b'umwami bicaye ku ntebe imwe INTOKI KU KIGANZA
115. Mfite inka yimira mu ibondo ikabyarira mu rubavu IKIGORI
116. Nyuze mu rutoki abasirikare baramfata IBISHOKORO
117. Abana banjye bambaye ibisa by'ibitambaro IMYAMBI Y'IKIBIRITI
118. Nagutera icyambuka amazi kitagira amaguru IJWI
119. Nagutera icyo utazi utabonye UBUTO BWA SO NA NYOKO
120. Hagarara hakuno, mpagarare hakurya turate abeza AMENYO