DKA
Rugamba Urugangazi
Amata n'Umuravumba: Igitabo cy'imivugo. 1990 Pp 32-36
Uraho se Rugamba urugangazi
Uraho musore usumba ibisonga
Uraho mfura ihoza imfubyi
Uraho muririmbyi w'umuhimbyi
Uraho ntore dutonesha
Uraho muhanga w'umuhanzi
Uraho gihangange mu bya Gihanga?
Ndakuramutsa kuko ndamutse
Ndagukumbuye mba nkubuze
Ndagutashya gira amashyo
Ndakurata kuko uri indatwa
Ndaguhimba kuko umpimbaje
Ndaguhunda igisigo
Bagusasire usinzire
Ufite inganzo irimo inganji
Ufite imivugo irimo imivuduko
Ufite uruhanga rurimo ubuhanga
Ufite ubuhanzi burimo imihango
Ufite ururimi ruzira uburimi
Ufite amagambo arimo imigambi
Urata u Rwanda ruzira indwano
Wagaruye umuco wari ucitse
Wahojeje abahogoye imihogo
Warariranguruye nk'umwirongi
Wagiye mu myato abato barayitoza
Wakubise inkotanyi mu bitugu
Wahesheje ishema u Rwanda
Iyo numva mfite agahinda
Ndahindukira ngashaka
Indirimbo uhora uhimba
Z'Amasimbi n'Amakombe
Zirangwa no kumara irungu
Nzitega amatwi ngatwarwa
Ishavu rigashira mu nda
Imivugo uhora uhimba
Uhereye kuri "Mahero"
Ukibuka "Amibukiro"
Ugacyurira kuri "Cyuzuzo"
Irahebeje ni ihanika
Mpora nyiharaye sinyihage
Uri umuhanzi byahamye
Ninkumanyurira ibango ku nganzo
Si ukubera ikimenyane
Ni uko nakumenyeho urumenesha
Ukaba mukuru mu gusigura
Mu gusiga ukaba waradusize
Abashaka kubyiga bakakwigana
Interuro n'intego bikaba injyana
Subira mu nganzo uhimbe Ruganzu
Abakurambere ubateze imbere
Udutekerereze amateka y'ubutegetsi
Igisigo ugisasire ugisoze
Ririmba ibisiza n'ibikombe
Amakombe yitotombe akome yombi
Amasimbi yisimbize avune sambwe
Tabaza abatatanye baterane
Maze abatangana batarame
U Rwanda turwondore
Rugarure indoro ya Ndori
Abatatu be gutotezwa
Abato batete batone be gutonekara
Harimo abahizi musangiye imihigo
Hano ishyanga inyuma y'ishyamba
Aho ishyano ryadushyize
Amashyaka yashyamiranye
Ishyari ryiyambitse ishyira
Abashyirahamwe bagashira
Abandi bakambuka ishyamba
Ishya ntiryahiriye abarwana ishyaka
Aho tunyanyagiye isi yose
Aho inyambo zihera mu nyumba
Aho inshongore zidashoka
Aho abagabo batagabana
Aho abagore badatega ignore
Tuhafite inyamibwa n'inyange
Intyoza mu kugayana no kuganira
Florida muka Milimba
Arahimba akaririmba
Indirimbo z'inkabya-mirimbo
Iyo akugororeye akarigorora
Akarikaraga akarigoshya
Aguca intege ntugende
Nawe ubutaha nzamutaka
Dufite akana Mutamuriza
Uriza n'abonsa amariza
W'ijwi rizira amakaraza
Uduhogoza aririmba ibihozo
Urirangurura rikarangira
Uritobora rigatora
Ni we umbikira bukira
Hari Kayirebwa wareze
Ni ikirangirire cyarenze
Ni icyogere mu mahanga
Ni ijigija mu bajijutse
Ni isheja ntiyijanwa
Iyo arishotoye yishimye
Riragushegesha ugashira
Uzi Gisanura cya "Sekidegede"
Ahora ahimba bihimbaje
"Umwana wireze" ni yo aherutse
Igihe duhuye twitabye Impuruza
Yarayicuranze arayikubanga
Iryohera amatwi adafite inanga
Inama irangira ikirangira
Wumvise itorero rya Sentore
Riteraniyemo Iminyana
Izo ntore ni inyamibwa
Dore ko zinyaruka nk'izinyereye
Iyo zicinye umuhamirizo
Zikongeraho akadiho zinihira zinikiza
Ubona zicyeye ari urucyerereza
Wari wataruka ngo ubone Imitali
Yateranye iri mu itorero
Igitaramo cyabo giheruka kwa Mutara
Ni igitego mu babitegereje
Abo bari kubarora ni ibirori
Biba ari ibyago kubura ibyo byiza
Muri bene Gihanga bari mu mahanga
Harimo abahanga bafite uburanga
Harimo abahanzi koko b'imanzi
Harimo imena zitamena ibanga
Harimo benshi bazi byinshi
Barwanira kwambika ikamba u Rwanda
Uradusabire dusubirane tugusange
Erega Rudasumbwa abagabo barasumbana
Abasumbakazi basumbirijwe barasurana
Rengera Kabengera warenganijwe n'urungano
Kandi abangavu babengerana bamubenguka
Ubu yaracupiye agwa mu icupa
Uwo mucurabwenge aracibwa bitarabaye mu muco biba igicumuro
Kandi yarabyirutse abyina nka Byusa
Ndagusezeye nkindi ikinditse imidende y'umudendezo
Ntuntwame dusangiye amatwara
Nanjye ndasiga ngasigura
N'iyo mpimbawe ndahimba
Ubu ndakora impamba
Impamvu nshaka gucuma intambwe
Ni ugutaha ngo turutake.
Wihogora Rwanda
March 1996
Wihogora Rwanda
Tuzakurwaza tuguhoze
Umuhogo wibohore ikiniga kikuniga
Tukumare agahinda ku mutima
Ntiwongere guhinda umushyitsi ngo
uhindurwe
Woroherwe uhumeke
Tugusige ibisage tugusokoze
Tugusasire tugusindagize usinzire
Ni uruhuka uhaguruke uhagarare
We kugandara tugukande
Tukwondore wandare
Ufate ikibando ugarure indoro
Tukumare irungu n'ikirungurira
Ntiwongere kwigunga ngo wegereze
umugongo umugunguzi.
Imihigo yacu ni uguhora tuguhorera
Abaguhohoteye bakaguhuhura
Bagatera amahugu mu gihugu
Tuzabahiga aho bahungiye
Tubasange mu mahanga
Aho bakandagira bakangata
Bagakanguka batikanga
Dore ko batekeye amabinga bakigira
ibihangange
Urwango rukaba ari rwo rubaranga
Bakifata ku gahanga ku manywa
y'ihangu
Bakarema umuhango wo kumena ibanga
Wo guhungabanya urwa Gihanga
Bakanywa igihango cyo kwangana
no kwangiza
Bagakanga abahanga n'abahanzi bazwi
ho uburanga
Umuhemu w'umuhutu Ruhutazi
Ari we Power afatanije na padiri
Baguciye inyuma baguca intege
Ibintu biracika urucanda runanirwa
gucika
Abacanshuro bacanamo baracacana
Bihatira kwihutira guhitana abatutsi
Mu miheto bahitamo imihini n'imihoro
Imihimba ihirima ihirita
Bajya mu rungano barangiza
Mu bibondo bikiboga baremamo
imiborogo
Ababyeyi bari ku buriri ku kiriri
bananirwa kurira
N'abatwite barabatwika
Abahutu b'umutima utuza nabo
barabatera barabatoteza
Ari n'umuto ukiyaga itoto
N'inkogoto ntawashoboye kwigobotora
Babajya mu ngoto barabahotora
Bose baratetereza baraturumbika
Itsembatsemba riba riratsimbuwe
Babatangatanga hose igitondo gitangaza
ari uduhanga dusa
Ubwoko baburandurira ku muzi
bararimbura
Abarusimbutse ni imbarwa ku rutoke
Urusaku rw'imbunda rurusha
urw'amabombe
Rurabomborekana imbogo zihunga
ishyamba zigana ishyanga
Imisambi isiga amasambu ijya
gusembera
Amaraso si ukuva imivu ivudukana
imigina
Maze imigezi ihinduka urugina
Ingona ziyakirana ingoga
Inzuzi ziruzura zisinda umusemburo
w'amaraso zisendera inkombe
Imvura y'umuvumbi imaze gututumba
Abo bagambanyi b'amaso aturumbutse
n'inda zitumbye
Izo mpyisi zarenzwe n'imbyiro kugera ku
mpyiko
Ibyo bisenzegeri by'ubusembwa
bwasumbye imisumbi
Byo kicwa na Lyangombe
Bimaze gusambura inyumba zirimo
uruhimbi
Bifata imigambi ya kabambe
Bijya imbere byambara amahembe
Ibihumbi n'ibihumbagiza
birahumbahumba
Abakobwa b'amasimbi bibasimbiraho
N'uwivumbitse baramuvumbura
Abakambwe barababamba
Ibitambambuga biratakamba
Bambaza ibyo birumbo
Ibyo bisimba byabyimbaganye
umubyimba
Bigatumba kubera ubusambo
Inda zigahombana kubera umururumba
Byanga kugira imbabazi bibagira
ibitambo
Batambuka bakabatimbura
Bakabigambaho aho basamba
Bitotomba bababyina ku mubyimba
Imbugita zirabakemba
Imbavu bazitemana imbaraga
Ibyo byiza bitembagara aho mu bikumba
Nta n'umwe wahambwe mw'irimbi
Nta n'uwo bahambiriye mu musambi
Imbuga zikumbagurikaho imbaga
Warenga irembo ukabona indembe
Warerembura ingohe imbohe
zikakurembuza
Warambura ukuguru ugahirima ku
mabimba y'ibihimba
Watera intambwe ukagwa ku ruhinja
Wakwigira imbere utembera mu
mirambi
Ugasanga irambitse mo imirambo
Ukagirango n'imitumba
Aho utambagiye hose
Ari mu mu bisigati cyangwa mu
miringoti
Mu bigunda by'imifumbageshi cyangwa
intabire y'ibijumba
Ukabona iyo mbaga imeze nk'imbagara
yarenzwe n'ivumbi
Maze intumbi zirareremba
Imvubu zirarya zirarambirwa
Nazo zirivumbura kubera ivutu
ntizongera kuzivumba
Zirabembereza zicuma urugendo
Zicumbika ku Muvumba
Imbwa n'imbwebwe zibararaho inkera
Inkongoro nazo zisinda inkaba
Izo nyamaswa ziyise Interahamwe
Zibwira ko ari ibihanyaswa
Nazo zisubira inyuma zisinda inyama
Zirwanira urwagwa mu Rwanda rwose
urwamu ruhinduka urwanaga.
Babyeyi babyaye
Bakobwa bakowe
Kuvuga ibyabaye
Ubwira utahabaye
Koko biragoye
Kuko kuva isi ikiremwa
Nta handi byabaye.
Ubundi igicuku iyo gicagase
Ibicaniro bitagicanye
Ijoro ricecetse
Amajeri acishije make
Ibicu bicitse intege bitagicaracara
Ibicuro bincira amarenga
Ko umubiri ucogoye
Ibitotsi simbe nkibicuruye
Nkicura nkicara ngacoca ibibazo.
Ibi byo birandenze
Ninginze abemera
Kumbariza iyaturemye
Icyatumye yemera
Ko biriya bimara
Byaremaye ku mutima
Birema urugomo
Rurenze kamere
Rwo kumena amaraso
Bikamara ingirakamaro
Jye narumye kandi narumiwe
Nta mugayo ndakomerejwe
Nakomeretse ahakomeye
Inkongi ntazi aho ikomoka
Irankoroza igakomeza kunkomakoma
Inkoza inkota ku nkokora
Sinumva ukuntu Rugira
Umubyeyi ugira ibambe n'imbabazi
Duhimba turirimba tukanarimbira
Yatuma dupfa dukambakamba
Akanwa karura ibamba risumbye
umuravumba
Tukajyana intimba mu mva amarira
atemba
Batwambitse ikamba ry'iminkamba
Isi yose ikaduta mu kangaratete
Izuba rikarenga bakiturenganya
Na Yezu wapfiriye ku musaraba
Akibagirwa kudusabira
Kandi miriyoni barayimariye muri
misiyoni.
Twacumuye iki mwimanyi
Kugirango utugire incibwa
Tubure agaciro
Baducire mu maso
Batujombe amacumu
Baducure inkumbi
Baducurangure bacuranga
Twicukurire imva ducinywa
ducunaguzwa
Twogerwe ho uburimiro
Bariya bazimu badushyire mu kuzimu
turi bazima?
Kuki washake ko ishavu ridushengura
Ukadushumuriza bariya bashenzi
Bakadushinga imishito bashinyirije
Bakatwashisha amashoka
badushinyagurira?
Imfura zarashize zizize ifuni n'amafuti
y'izo fuku
Hasigaye imfubyi nazo zirwaye igifu
n'ifumbi
Kubera kubura imfuruka icyo zifungura
n'icyo zifubika
Izo ntugane zatunze ntawe zitonganije
Ingo zazo zabaye amatongo.
Cyakora ngo Imana igira ibyayo
Ko imena bazimennye agahanga
Igihugu kigahirimira mu manga
Hagasigara ababurabwenge bateye
ibiremo mu bwonko
Abanyanda nini n'abanyamwanda
Bakunda kwanduranya no kwenderanya
No gutunda barundarunda bakoresha
igitugunda
Ngo barunde mu nda
Izo njajwa zirindagira mu mwijima
ibijigo bijejeta umujindiro
Zarakajwe n'umuvugo nazivuzemo ukuri
Mbita "injiji z'amajimbiri ajunditse
umujinya"
Inkotanyi iyo zitarutabara
Ruba rujagatamo akajagari
Induru ikiri ndende
Biriya bisuma bitazi gusangira no
gusaranganya
Bisohoka bidasokoje bigiye mw'isoko
gusakuza
Byari gusara bigasubiranamo
Ntibyari kwikosora bitegekwa na
Bagosora
Bigenzurwa na Nzirorera Zigiranyirazo
na Bizimiri Kazimungu
Izo nzererezi zihora zirikanye ikiziriko
mu kazindaro
Na Kanziga umugore w'inzigo
n'amazimwe
Uzikura inzika iyo adatuwe inzoga mu
nzu
Dore ko inzoka ze zihora zifite inzara
nk'iz'abana b'inzingo
Azinduka azinga ikirago
Atonora inzara ngo yigire inzobe
Agahora mu nzira zo gushaka inzaratsi
N'ubu ngo aracyabunga yabangiye ingata
ibirenge
Akunguta ingutiya umukungugu
Yihungura amahurunguru
Amavi avuvuka ivu n'urwavumba
Ngo agamije kudukungura atubuze
ubukungu
Araritana n'abahungu be bagenda
bahengetse umugongo
Bazinze umunya
Bazibye amazuru
Bazunguza umurizo
Bazunga muzunga
Bazenguruka isi bazengerezwa
Bazunguruka mu bazungu
Bakinguza kwa Moyi Mobutu na Bongo
Ngo babahongere ibihonge n'amafaranga
Yo kwongera kugihungabanya
Koko ngo nta mugome warwambariye
umugoma
Ingoma yabo yari kuba iy'urugomo
Igizwe n'ibyigomeke bihora bigongana.
Nshuke zacitse kw'icumu
Mukarokoka iri tsembatsemba
Mwitsikira nimukomeze imitsi
Mwe gutsitara mutsita ibirenge
Amaraso yamenetse atume tuba maso
Atugire imena tube urumenesha
Umwanzi abure aho arumena
Ku rugamba tuhagarambe
Tube nka Muvunyi ari we Munyinya
baharamba
Twongere dusugire dusagambe
Dukumburane turumbuke
Dusubire dusurane twisungane
Twe kunanirwa dukandane ubunana
Dufatane urunana dufashanye
Ntitwibagirwe duhore twibuka
Amazina y'abacu bambuwe ubuzima
Intebe y'inteko itange amategeko
yo kubatekereza tubaterekera.
Uw'Ubuhanzi bw'Ubumanzi
Umutima aho uterera mu gitereko
Urukumbuzi rwabaye ubukombe
Rucamo ibikumba ruremamo ibikombe
Rwambikwa ikamba kubera ubukambwe
Dore ko duhuje guhigira kuruhumuriza
Twese duhugira kurubohora
Ngo igihugu tugikize amahane n'amahugu
Duherutaka Intababaza itarakubita umurushyo
Ngo indushyi nazo zikubite agashyi
Maze ishyanga ziharwane ishyaka
Abahungu b'ingasaguhunga bahunguke
Abasore basokoze basohokane isuku
Mu rwa Gasabo bahasubirane isibo
Bigobotore ingoyi y'ingoma ngome
Ntiwatebye mu kuyitabira
Inkera-gutabara ntiwarirara
Inganzo igusubiza mu buhanzi
Urazihimba indirimbo zirimo umurimbo
N'amagambo agamije imigambi
Umuhogo w'ihogoza uhagurukana imihigo
Urarigorora ntiryakugora rirakugoboka
Urarirangurura rirangirira mu mahanga
N'abahanga ribinjira mu gihanga
Imfizi zirivuga imbyeyi ziravumera
Imitavu yanga gukubitwa ibitovu
Inyana aho zinyanyagiye isi yose
Zanga kunyagirirwa inyuma y'inyanja
Zari zararongotanye kubera gutana
N'izari zaragishe zikagira umugisha
Zibwirana ubwende n'ubwenge
Gutahana ubwira butari bwira.
Ujya imbaga imbere ufite imbaraga
Ingabo uziterana ingoga inkunga
Imirenge uyiha ibirenge
Imirundi ifata imirindi
No ku birindiro byo ku Murindi
Umara iminsi ubaha morale
Urazicuranga biryohera inanga
Uburanga buraziranga
Radiyo Muhabura iraguharara
No mu mihana iba ihanika
"Ubumanzi" iba ari yo ibanza
"Ikizungerezi" irazizenguruka
Ya yindi ijimije y'umujijima
Imisharwangondo ishayayana imishanana
Isingiza imisozi n'ibisiza
Ikarutaka ibibaya n'amataba
Ikarugenda imibande n'imigende
Igaterera utununga tw'ibirunga
Igatambika imicyamu igatambagira intara
Ikarwoga ibiyaga imigezi n'inzuri
Igatemberana n'ayo mazi atemba
Ni yo ibyutsa rubanda
Kuri Radiyo Rwanda
Isohotse isozwa n'"Iribagiza"
Iriba ry'urubogobogo
Aho urikaraga ritagira amakaraza
Iyo yo ni isonga
Ikaba ishashi ishashagirana
Ishokanye ubushishozi n'ubushobozi
Iyo umaze kwibaruka
Kandi unamaze kumurika
Wantuye ikantungukaho intunguye
Nanze kuzindukana amazinda
Sinatinda ingeze mu ntoki
Mpinira hasi ndayikina
Ibiherekeza-majwi binyuze amatwi
Amakondera n'umwirongi
Biragendana bitarondogora
Ku murongo w'indongozi
"None Twaza" yarantwaye
Irangiye "Impuruza" irarangira
Nyumva niyumvira ko numvirana
Ndayicuranga ndayicurura
Kugeza aho ibicu n'igicaniro
Bincinye akara bincira amarenga
Ko urucanda rucogoye n'igicuku kicumye
Mba ntakicaye
Ubwo ncugusa umubyimba ncinya akadiho
Nterura agacuma
Niha agashinguracumu
Njya kuyacurika
Ibicuro bituma nicura
Kubon inshuti n'incuke barashiriye kw'icumu
Abacumuye ntibacirwe imanza
Abatumye bicika bakaba baticuza
Amahoro uharanira bayahungabanya
Ni urujijo ngo abajujubya babe ari bo bijujuta
Ndajajwa amarira abyigana ambyina mu maso
Nyibyiringiye arajojoba
Ijuru ryijimye mw'ijoro ry'ijigija
Ntirushira shenge nshengereye
Nari nashize nashegeshwe n'ishavu
None nashishe nsheshe ibyishimo
Nshongore washishikariye kuruhesha ishema
Uri ishingu ishimishije ishinjo
Reka tugushagare nturi igishagasha
Uri mu nkingi zirwubatse inkike
Inkindi ukinditse ntawe uyikerensa
Urwo utamirije ntirwagutamaje
Ntucike intege komeza intego
Ukomeze uzitere zibe igitego
Ugire ibintu ugire ubuntu
Abarahira bakwirahire
Mu mpeta uzambikwa impotore
Oya bambe ugira imbabazi
Urwo ukunda abawe si ruke mu nda
Reka tuguhunde impundu
Nyampinga ntawe ukurusha impuhwe
Urwakubyaye warukamiye imbyeyi
Uri imfura ntiwibagiwe imfubyi.
Twahururiye kubwizihiza
(Umuvugo wahimbiwe Placide Kalisa ku bukwe bwe) 1 Kanama 1998
Imparirwa-kurusha nimuvuze impundu
Abagiye kwambikana impeta
Mubambarire impumbya
Uyu musore w'inseko isusurutsa
Nk'umuseke wiseguye agasusuruko
Duherukana tuyahetse
Nazindukanye amazinda
Niba ntibeshye hari ku mpeshyi
Mu bicu by'iwacu bimaze gucika
Amarembo ari imirambo
Rusoka idusekurana imisonga
Intimba itubyina mu mubyimba
Ifumbi idutimbagura igihumbi
Duhinda umushyitsi w'agahinda
Tuyaga amanyagwa y'amaganya
Imihogo yananiwe guhogora
None turahuye ngo aduhoze.
Nshuti y'inshongore ikwiye ishimwe
Ubwo ushinguye ukarushinga
Intego y'abo ugwa mu ntege ikakubera intero
Ukarimba reka tukuririmbe
Kuko mu buhanzi uri umuhanga
Ukaba wanganza mu nganzo
Ndakora inanga mu mirya nyinginge
Ndi intamati ntintamaza
Igisigo cyisuke kidasigana
Nkuvuge mu mivugo n'ibyivugo
Nguhimbe uhimbarwe
Wagaragaje ubugabo uri ingaragu
Ntiwaba ikigwari ibigwi urabigwiza
Turahuruye ngo duhiganwe kubwizihiza.
Umugeni Rurema yakugeneye
Uramutumurikiye dusanga ari urumuri Imitima isubira mu gitereko
Igituza cyuza ituze
Tubonye asa neza turanezerwa
Turamukebutse ntacyo tumukema
Umugore w'icyeza ni urucyerereza
Uko ateye ni igitego
Muri abakwe bakwiranye
Iyamuremye ntiyamuremaje
Mbere ko tubanza kujya mu manza
Uwamureze ni ahabwe inka y'ubumanzi.
Icyoko kiramukanye umucyo
Abambari baberewe n'imyambaro
Icara ku ntebe wirebere amarebe
Urere ibibero urore ibirori
Ubone imibyimba igoroye ibyano
Ayo mashashi ashashagirana
Ashayaye imishuni inyosha imishanana
Badidibuze banacinye n'akadiho
Iyo misambi ivune sambwe
Twumve imirindi iturutse mu mirundi
Y'intore zikindikije inkindi
Zikarage zicunde amayugi
Zigwe mu nka zigwire umugara
Zigerekeho ingorabahizi
Ingoma zivuge urwunge
Ingeri zirangurure umwirongi
Witegereze igitaramo.
Murarwubake mukomeze inkike
Urugo rugare rugwize urugwiro
Amazimano azire kuzima
Ibyansi ibihumbi bihore ku ruhimbi
Mu kirambi hasaswe imisambi
Ikambere hategurwe imitako
Abashyitsi nibashyika bashyirwe igorora
Abaramukazi baharamukiye kuramukanya
Habe isangano y'urungano
Urucanda rucanemo ntawe urucunaguza
Abangavu bakine n'imitavu
Abasore basurane baseka
Abasaza babisikane bakina igisoro
Abagore bahagorobereze
Abagabo n'abagabe bazihagabire
Abacurabwenge bacurange Candari
Igicuku cyicure igicaniro kigicanye
Mukarutamu ntatebe gutamiriza urugore
Umubyeyi ahembwe imbyeyi
Mwonse uburiza tubature amariza
Ubuheta bube umuheto
Bucura acukane umuco
Ibyo byiza mubihe utuzina twiza
Mubongerereho n'utubyiniriro
Mubasasire mubasiga ibisage
Mubaheke mubavugiriza ubuhuha
Mubabikire mubaririmbira ibihozo
Musimbize ayo masimbi
Abo bato bayaga itoto
Mureke batete batobe utwondo
Urubyaro rubyiruke rubyibushye
Bashobore kuzishitura no kuzishora
Babe abashumba bashisha abashimusi
Baziragire mu rwuri ruzira urwiri
Bihangane be kurangara
Uburanga bube ari bwo bubaranga
Ab'amagambo babagarambe
Bakure bakuza abakuru
Bagire ubwiza bwuje ubwuzu
Basugire basagambe
Twese ntawe usigaranye igisekuru
Kandi kwa Gitore ntawabaye gito
Abo batoni wakuyeho kuba intore
Bari abantu bagira ubuntu
Bakitwa "biganza bigaba amariza".
Umunsi uciye ikibu
Abahinzi batuye ikivi
Inka ziri hafi kwinikiza
Abasangwa bagiye kuvuga imisango
Abasanzire batange umusanzu
Abenshi baravuga ijambo
Bamwe baraguha inyambo
Zirisha hakurya y'inkombe
N'izagishe inyuma y'ishyamba
Ibi byose si amashyengo
Ni umuco karande
Wakomeje kurandaranda
Udashobora kuranduka
Wahindutse umuhango
Uturuka kuri Gihanga
Tukawurusha amahanga
Tuwunywera igihango
Uba gahuzamiryango
Dusubire dusurane
Twisungane dusangane
Kandi dusabire urwa Gasabo.
Urucantege
Impuruza No9, June 1987
Narakurabutswe ngira amaraburira
Niyamiriye mbura amagambo
Nkwitegereje ndanezerwa
Mbonye uko uteye umutima utera bwangu
Nguhanga imboni nkunda iyaguhanze
Ndoye urwo ruhanga rwuje uburanga
Nkora inanga mu mirya ndacuranga
Maze nguhimba mpimbawe.
Nasanze uri ishashi ishashagirana
Nshishikarira kugushima
Nshimishwa n'uko uri umushibuka
Nabonye ayo matako atabuwe n'umutako
Ibibero biberewe n'amaribori
Nkebutse mu ntege intege ziracika
Nkomeje kureba mfatwa n'ikome
Umuriro uhinda umubiri wose.
Nagukunze inseko iserutse
Nkurebye ingohe ntizagoheka
Duhuje amaso ndasamara
Nsanga igituza kintengatenga
Mbonye akazindaro ngira muzunga
Maze nifuza kukugwa mu byano
Imbavu zimbabaza imbariro
Imbabazi zimbuza imbaraga.
Nabonye icyo kimero sinamenya uko merewe
Utambutse mbona urarambutse
Ukebutse nsanga uhebuje
Wongeye guseka riraseseka
Uyateretse nti ndaretse
Inkongi inkongeza ibikombe
Nti uwampa ngo ngusegure inkokora
Inkoko zibike nkubikiriye.
Inshoberamahanga
Waceceka ni iki?
Mbere ko tugwirwa n'urugogwe
Ngo tubone urw'imbwa yaboneye kw'iriba
ibintu bikagera iwa Ndabaga
Twari dusanzwe dutuye ahaga
Turirira mu myotsi
Duheze mu ngabo ya Sabyombyi
Turi hagati y'amenyo nk'ururimi
Tuba hagati y'umupfu n'umupfumu
Tutagira shinge na rugero
Twarabuze epfo na ruguru
Twarakubiswe ibiti bibisi
Bakadukubita agati n'ishwima
Badukenyeza rushorera
Dusigara iheruheru
Aho dusabye ibiraka
Tugataha amara masa
Twimyiza imoso
Batubyina ku mubyimba
Tukarara tutaraye
Tubazwa imvura
Tuba mu mazi abira
Turaza imitima iswa
Tukarureba rukadusiga
Twifashe micunda na minagwe
Ntawe utunywera ho amazi
Duteretse inzara n'umusatsi
Twirya tukimara
Twarejeje ayo mu gahanga
Turuha uwa Kavuna
Dutuma imbwa kurahura
Twibaza inkwi n'amazi
Ducuranywa amazi n'isazi
Dushakira ubwiza mu mazi
Tubunza inkondwe mu bakazana
Dutega amashyi amashyiga
Twari tugeze ku buce
Duhora tuyacekwa
Twiganya intaho
Kubera kwisiga tukisanga
Duhera kw'iyogi
Dusera imbere
Dushya ingohe
Ducana intoki
Dupfanye agahiri n'agahindi
Tugurwa n'ishyamba
Abari bashatse
Baraza amaboko mu bibero
Turebera izuba munsi y'umusego
_Dore ko nta mpyisi tudasera
Duha igihugu umubyizi
Dutahira imbyino
Tuyora ishingwe
Biba ibyo gukamira mu kiva
No guhungira ubwayi mu kigunda
Cyangwa kuvomesha urutete
Dutega zivamo
Dutanaga ibishwi
Tugosorera mu rucaca
Ducurangira abaheshyi
Dufata ayaguye
Duhembera uwazimye
Duhomera iyonkeje
Biba ibyo gucuma ibyashiririye
Dusera mu nda
Dusera Sabahini
Ibintu biradogera
Bitubera icuraburindi
_Tubonye bikomeye
Habaye iw'abandi
Tuti Bagabo ba mama
Ko tugiye mu y'abagabo?
Twinyara mw'izunzu
Tujya gukoma yombi
Tujya gukura ubwatsi
Amazi atararenga inkombe
Ngo tubarure mo abiri
Arabanza atuzirika ku katsi
Dukubita ibipfukamiro hasi
Dusanga yaragiye ibisiga
Yasukumye amazi
Yabaye ibyatsi
Yandika umunani
Adushaka ho akamunani
Yasinze imirarwe
Ibishwi byona
Avuya aya Ndongo
Yaka umuriro ku mahembe
Atanaga amagweja
Dusanze nta kajyamo
Ari mu gicuku
Ari uguta inyuma ya Huye
Ari uguhana igihu cya Nyantango
Dutererayo utwatsi
Nawe giti mu jisho
Wiyise biti bibisi
Ku giti cye
Avunagurira ibiti mu matwi
Tuti bite?
Igiti gikoma iki!
Ntiyatureba n'irihumye
Yishyira agati mu ryinyo
Yikinga inkori mu maso
Yigira uw'ejo
Si ugucuranga ayica imirya
Yibaza niba twiraza i Nyanza
Tubaririza i Mututu
Nk'abaheruka inzira mu ki
Yibwira ko duca umugani ku manywa
Cyangwa ko twigira nyoni-nyinshi
Ati mushira amanga
Munashishwa na nabi
Mukora mu za Mironko
Si ukwirashisha utunyoni
Twibwira ko ari amashyengo y'ibishyimbo bishyushye
Tuti ntuturye turaguhekeye
Birabe ibyuya ntibibe amaraso
Ntitwamenya ko dushyize agati mu ntozi
Dukanze rutenderi
Adutunurira iritukura nk'igishirira
Adukorera irya mugani
Tuhakura imbwa yiruka
Ubwo kaba karabaye
Iryavuzwe riratashye
Dutawe muri yombi
Dutwawe intambike
Batwereka uko intama zambarwa
Benshi bisengura inzira
N'ubundi abihunguye ivu
Dore we ko yari n'ivu rihoze
Iyo birabye ivu
Abaje kubashengerera
Bibwira ko bashaka kubavana amata mu matama
Ari bo babakuye igitaka mu kanwa
Tugwa mu kantu
Tubura urwo tuvuga
Turaruca turarumira.
_Hari ku manywa y'ihangu
Igihe imbwa zimenera imbwa agahanga
Maze wandeka ni iki ?
Rugize rute
Dore uwamuroze ko atakarabye
N'ubwo afite ibya Mirenge
Agira akaboko karekare
N'icyangwe mu minwe
N'ibivumvuri mu mutwe
Umutima urizinonga
Maze aranga yanga umwami
Yanga guhereza inkoni
No gukubita inkoni izamba
Asa n'ubwire bwije nabi
Arya karungu
Arakabamba
Apfuruta ubwimba
Aba isusa n'ifurwe
Yigira nyirishyamba
Ahaguruka n'imizi n'imiganda
Ingoma ayikubita umurishyo
Avugira ku mutsi w'iryinyo
Nk'aho twariye ingoma amenyo
Ategeka ko nta kwicara
No kwunamura icumu
Inkima itarashe
Maze abana ba gihanga
Mw'ijoro rya giti na muntu
Mu gicuku cya mvahe-na-njyahe
Mu mpinga ya yihande
Abarara ku rugohe
Abagera amajanja
Abiba umugono
Ibibondo bikebye imongi
N'abari bamaze kuyapfundura
Ababera rugaju
Muri iryo joro ryananiye abarinzi
Abararaho inkera
Abagirira ibya mfura mbi
Maze baragatora
Abakamira mu kitoze
Abakamurira umuravumba mu mazuru
Abanika ahanze uburo
Asya atanzitse
Abagerakaho urusyo
Abanywesha amaganga
Abamariraho umushike
Abogeraho uburimiro
Abatoza umusyi w'uruhindu
Asiba amarembo
Nta n'umwe wakwuwe mu ya rubamba
Ntiyagira uwo acira akari urutega
Igihe matene ivunje urume
Ijya guta nyina
Ishweshwe iba yinogoye.
_Maguru ya Sarwaya ni we warusimbutse
Imana ikinga ukuboko
Nawe kubera ko yarigaswe n'imbwa mu birenge
Ni we wakoze iyo bwabaga
Atutira ijoro
Akubita impyisi inkoni
Agenda nka nyomberi
Bamwokeje igitutu
Acika nk'indekezi
Ashyira ku murindi
Akizwa n'ibirenge
Abaza amaguru icyo yayamereye
Yiruka amasigamana
Akarizo akazingira ku mugongo
Amaguru ayabangira ingata
Inda ayirambika ku muyaga
Kibuno mpa amaguru
Kibuno mpa amaguru
Abereka igihandure
Arabasiga ikirari kiruma
Ikirere kirara ubusa
Agera iyo umwana arira nyina ntiyumve.
Ukwezi kwa Nzeri
Umuvugo wahimbiwe Zeferini Gahamanyi na Francine Uwera
Ku bukwe bwabo bwo ku ya kane Nzeri 1999.
Ubwo inkuru ari inkusi
Akaba ari impamo atari impuha
Inzozi zikaba inzoza
Tuvuze impundu
Dushize impumu
Impanda impande zose
Zirangururane urwunge
Ingeri zungemo
Abagororangingo bivemo
Amatorero yose acisheho
Inka nziza bayigwemo
Ingorabahizi bayisubiremo
Inkumi nazo zikubiteho
Akadiho banyuzeho
Amaso tuyamarireyo
Ibirori tubyirirwemo
Igitaramo tukiraremo
Nibinashaka budukereho.
Turi benshi babashyigikiye
Baje gushyira hamwe
Ngo tubakomere mu mashyi
Murebe inshyimbo mumaze gushyingura
Z'abaje kubashyingira
N'abashyitsi bamaze gushyika
Baje kubifuriza ishya n'ishyaka
Muhoberana ubwuzu n'igishyika.
Abasore n'abasaza basakaye
Abasirimu barabisikana baseka
Ni amasata aberewe n'isuku
Bamwe baraye bigabye
Ngo badatangwa aho bazigaba
Abo mu tundi turere
Buriye rutemikirere
Ngo badacyerererwa uru rucyerereza
Hari n'abambutse ibyambu
Banyura ingendo z'ingezi ndende
Baza mu mato bavuga imyato
Boga inyanja zirimo ubuyanja
Ukwezi kwa Nzeri
Kwaka kurusha inzobe
Kugirana inzigo n'inzara
Inzige ziyitinya inzora
Ni ko kwicaye ku ntebe
Ayandi ayigwa mu ntege
Ni imena iyamenera
Ikamenya na Kamena
Ni yo ibonera izuba Ukwakira
Gihanga yayigize imfura
Kuko igira amafu n'imvura
Ikaramira imboga n'imbuto.
Muzigura wizihiwe n'uruziga
Iyi mfura y'amezi ni yo mwahisemo
Kudutumiraho ngo tubuzemo
Uyu muzi uzirana n'umuze
Mwamenye ko ari ikimenyetso
Gipfobya abapfu n'abapfayongo
Kitagira icyo gipfana n'amapfa
Abahanga mu bya Gihanga
Bahora batwibutsa ubutitsa
Batubwira ko iyi Nzeri ari ingenzi
Dore tunatanze amahanga ubushyo
Gutangira umwaka mushya
Utwinjiza mu kinyejana gishya
Duhimbaza ikindi gihumbi
Abahanzi bazahimba
Bahimbawe ateretse ku ruhimbi.
Ubwo mufashe iya mbere kurwubaka
Abo mungana bagomba kububaha
Bagatambuka badatambamye
Bagashinga ikirenge mu ntambwe muteye
Bakabigirana intege ngo bagere kuri iyo ntera
Maze intero muteye bayigire intego
Intebe y'abatoni isubire ku nteko
Intare zirurinde rwoye guterwa
Intara zose zishire intuntu
Imbariro muzisobekane imbaraga
Imivumu ibe inganzamarumbu
Imiyenzi yiyorose uruyenzi
Urugo rugare
Kandi rugwire
Rugire urugwiro
Mugire abagenzi maze rugendwe
Rurangwe no kumara irungu
Mutunge mutunganirwe
Nimubona agahenge muduhe nyampinga
Mukirikizeho abahungu b'ingasaguhunga
Igihugu bagihumurize nticyongere guhumana
Gihumeke ihumure haze amahumbezi
Amahugu ananirwe kugihungabanya
Amezi y'ikinyarwanda
Reka mvuge amezi y’ikinyarwanda
Ari yo : Nzeri, Ukwakira, Ugushyingo,
Ukuboza, Mutarama, Gashyantare,
Werurwe, Mata, Gicurasi,
Kamena, Nyakanga na Kanama
Atandukanye n’ay’ikirundi
Ari yo : Nzero, Ruhuhuma, Ntwarante,
Ndamukiza, Rusama, Ruheshi,
Mukakaro, Myandagaro, Nyakanga,
Gitugutu, Munyonyo na Kigarama.
Amateka adutekerereza ko
Umwami w’i Gisaka ari we Kimenyi Musaya
Umuzirankende w’ingeso n’inseko nziza
Iyo mfura tugira icyo dupfana
Ari we wayahishuriye umwami w’u Rwanda Ruganzu Bwimba
Uwo mukamwe nawe dufitanye isano
Dore ko uwanyonkeje akampeka nawe ari umwenebwimba
Mpereye kuri Nzeri
Ni yo yayaboneye izuba
Ni yo nkuru ikagira abuzukuru
Nta kundi kwezi kwayiboneye inzora
Ukwakira kwakira Ugushyingo
Ni ko kuyigwa mu ntege
Aya mezi uko ari atatu
Yabaye intare ahabwa intebe
Ni ho haza umuhindo amajuru agahinduka
Igitondo kigahinduka umuhondo
Imvura ikongeza imirindi
Amahindu akigira impindu
Imirundi y’inkuba igakubitana inkubito
Wabona imirabyo ukarabirana
Ukuboza kukaza
Abatayihishiye ngo bayishigishire bakabibazwa
Abakungu ku myaka mbere y’umuhindo ni ho bakungira.
Icyo gihe iyo kirangiye
Mutarama ikataza iteye intambwe
Intabire zikabibwamo amasaka
Abashonji bagashoka amashaza n’umushogoro
Ibishyimbo by’ikungira ryo mu Kwakira biba byeze
Izuba riracana inyota ikabica
Kuko urugaryi ruba rwisutse
Hakaba ari ho havuye wa mugani ngo
« Akadahera ni urwimo n’urugaryi »
Igihe ibirenge bishya Gashyantare ikaba irashyitse
Werurwe ikaba iraje
Ikaba ari yo ihingwamo injagasha
Mata ntitinda kuboneka
Inka zirarisha abana bagashisha
Amashashi akishima
Hadashize akanya Gicurasi ikagira iti ba
Abantu bagacokozwa bakanacunaguzwa n’ibicurane
Abagendesha ibirenge bisa
Urume rukabatera ibiremo by’ibimeme
Inzara z’amano rukazona zikononokera
Ariko abana bakinopfora inopfu, ibigori n’imisigati
Kuva muri Werurwe kugera muri Gicurasi ni ho bita itumba
Ijuru riratutumba
Amajoro akaba urujijo
Umwijima ukikuba ijana
Abajura bakaba akajagati
Amajeri akijujuta
Mu kwezi kwa Gicurasi
Igihugu cyose cyajyaga mu cyunamo
Kibuka ibyago byose cyasimbutse
Uwo muhango wahera iki rikitura aho
Kamena kamena imbwa agahanga
Ni yo izana imbeho y’impeshyi
Abantu bakava imyuna ibyatsi bikuma
Abungeri bakabura ibyo bakora bagakoronga
Bitamaze kabiri icyuka kibiza icyuya
Kigaturuka mu cyoko kigendana icyusa
Ikintu cyitwa icyatsi kikahagorerwa
Ibiryo na byo bikabura icyanga
Icyo cyokere kigakomeza no muri Nyakanga
Ibintu n’abantu bakikanga bagakangarana
Icyiza cy’ukwo kwezi
Ni uko abantu baba bavumba ntawe urwaye ifumba
Abana barunda ibinonko botsa runonko
Abandi bakura inanka
Inka zikarisha ibisigati
Ibisambu bigasoromwamo imboga, imbwija,n’ imbogeri
Amatongo atendera dodo n’inyabutongo
Ni naho hizihizwaga umunsi mukuru w’umuganura
Hakaba ibiganiro amagana bizira amaganya
Umuhererezi wayo mezi
Ugizwe n’ibice bibiri
Ari byo Tumba Nyakime na Tumba Kanama
Icyo gisare cy’umusore
Kanama kanamiye Nzeri
Iyo irakaye irakara ikaruka amakara.
Ni ho havuye wa mugani ngo
« Ahari ikiziba uhatega Kanama na Nyakanga ».