IBIMANUKA

A Rwandan Archive

KAGAME Alexis

KA
KAGAME Alexis

IMIHIGO YA KAVUMENTI NA LETA

Cyahimbwe na BIZURU Yozefu w'i Rwamagana

KAGAME, Alexis. IYO WILIWE NTA RUNGU. 1949, pp. 175-181, Kabgayi, Rwanda.

Umva ikobe. Umva inkomero!
Umva urwamo, ngaha barahiga:
Induru ni ndende!
Umva Kavumenti,
We na Mburamatare;
Batangiye guhiga!
Induru ni ndende!
Na we Kavumenti
Abanjije guhiga.
Ati: " We Mburamatare,
Nkurusha ibintu,
Nkakurusha n'ibindi:
Induru ni ndende!
Nkurusha izi modoka,
Iza ruva-kwaya,
Zijyana isafari:
Izo ni Kavumenti!
Induru ni ndende!
Nkurusha amagare,
Yo n'amapikipiki,
Na gare-ya-moshi
Nabyo ni Kavumenti:
Induru ni ndende.
Nkurusha ubujyunguri
Buheka Abadamu,
Bubacubakana Kampala,
Bajya kurera abana:
Nabwo ni Kavumenti:
Induru ni ndende.
Nkurusha ishilingi,
N'impiya z'ingeri!
Nkurusha isumuni,
Nkakurusha n'ibyasha,
N'isende na hafu,
N'ubwapaburingi;
Nabyo ni Kavumenti:
Induru ni ndende.
Nkurusha Murefu,
Umugaga w'imali;
Yubatse Gahoro,
Ahakorera isukari:
Akayikwiza abazungu;
Na we ni Kavumenti:
Induru ni ndende.
Nkurusha na Radiyo,
Zikwiye amakambi,
Zigatwara amagambo;
Nazo ni Kavumenti:
Induru ni ndende.
Nkurusha n'indege,
Zigendera hejuru,
Zigataha i Bulayi,
Zigahuruza Abazungu,
Amakuba avutse:
Nazo ni Kavumenti.
Induru ni ndende.
Nkurusha na Daudi,
Ategeka u Buganda;
Nkurusha na Gahaya,
Agategeka mu Nkore:
Nabo ni Kavumenti,
Induru ni ndende.
Nkurusha Rumanyika,
Utegeka i Karagwe;
Na Kinyamazinga,
Utwara mu Bugufi:
Na bo ni Kavumenti,
Induru ni ndende.
Nkurusha na Ntare,
Utegeka u Bujinja
Nkakurusha Ruhinda,
Utwara ubwo Buhaya;
Kandi na Mboneko,
Utegeka Kiziba:
Nabo ni Kavumenti,
Induru ni ndende.

II

Na Mburamatare,
Na we nguyu aje guhiga.
Ati: " We Kavumenti,
Wijajaba, witaragurika:
Nkurusha ibintu,
Bigeretseho ibindi:
Induru ni ndende.
Nkurusha Abatutsi,
Batura mu Rwanda;
Batorwamo intore,
Zigatahira Umwami:
Abo ni Mburamatare.
Induru ni ndende.
Nkurusha n'inyambo,
Zitahira Umwami,
Zigatura i Buganza:
Nazo niMburamatare:
Induru ni ndende.
Nkurusha ifaranga,
Imbere y'amarumiya;
Nkurusha amakuta,
Imbere y'amasenge:
Nayo ni Mburamatare,
Induru ni ndende.
Nkurusha n'Abasoda
Baturuka i Kongo;
Batwara izo mbunda;
Bakarwana mu mavita:
Nabo ni Mburamatare:
Induru ni ndende.
Nkurusha Gossensi,
Intebe ya SOMUKI,
Atuye i Rutongo.
Acukura ubutare,
Bucurwamo tanki,
Zikanesha Abadage:
Na we ni Mburamatare.
Induru ni ndende.
Nkurusha na Sovanye,
Utegeka Mini,
Iza Rwinkwavu;
Zivamo imizinga,
Ikanesha Abadage:
Na we ni Mburamatare.
Induru ni ndende.
Nkurusha na Minete,
Ituye Rugarama,
Ikaba n'i Ntsinda;
Icukura ibyuma,
Bicurwamo indege,
Zikanesha Abadage:
Na yo ni Mburamatare.
Induru ni ndende.
Nkurusha na Nyungwe,
Yo na Kaburantwa;
Hacukurwa zahabu,
N'iya Kilomini.
Itanisha Abazungu,
Ikabavana iyo gihera:
Na yo ni Mburamatare.
Induru ni ndende.
Nkurusha n'inturusu,
Iza hegitari;
Zabaye amashyamba,
Mu bihugu ntwara;
Zikazana imali,
Ziguzwe na Mini:
Nazo ni Mburamatare.
Induru ni ndende.
Nkurusha n'Andreya,
Andreya Kalinda,
Utegeka u Buzi.
Kandi na Ndeze,
Utwara ubwo Bwishya:
Nabo ni Mburamatare.
Induru ni ndende.
Nkurusha na Kabare,
Ak'i Bunyabungo;
Kandi na Mwambutsa
Umwami w'i Burundi:
Nabo ni Mburamatare.
Induru ni ndende.
Nkurusha na Mutara,
Umwami w'u Rwanda;
Akaruta Abami,
Batanu mu bawe:
Na we ni Mburamatare,
Induru ni ndende.

IMYADUKIRE Y'ABAZUNGU

Cyahimbwe na BIZURU Yozefu w'i Rwamagana

KAGAME, Alexis. IYO WILIWE NTA RUNGU. 1949, pp. 167 -174, Kabgayi, Rwanda.

Baje bambaye, bashaka kuza ino
Baturutse i Bulayi, bafunga isafari:
Bagiye gufunga, babanza imyambaro,
Bakora amakote, bayita imyambaro,
Barora amasanduku, bayita inkangara;
Bakora imikandara, bayita imyeko yabo;
Barora ibirato, babyita inkweto zabo:
Rutamu rw'umuzungu atekere!
Bareba imbunda, bazita imiheto,
Barora amasasu, bayita imyambi yabo;
Barora ibitoryi, babyita amabano;
Barora amabeti, bayita imitana;
Bashaka imbeneti, bazita inkota zabo nu:
Rutamu rw'umuzungu atekere.
Bareba amahembe, akaba amacumbi yabo;
Bashaka amatara, bayita imuri zabo;
Bareba imitaka, ikaba amasinde yabo nu:
Rutamu rw'umuzungu atekere.
Barora igitanda, bacyita urutara;
Barora amagodora, bayita amasaso:
Barora uburingiti, babwita ibirago;
Bareba ibibiriti, babyita inshingo zabo nu:
Rutamu rw'umuzungu atekere!
Barora isahani, bazita imbehe zabo;
Barora isafuriya, bazita inkono zabo;
Bareba amacupa, bayita ibicuma;
Bareba amakopo, bayita inzuho zabo;
Barora amabirika, bayita ibyansi byabo nu:
Rutamu rw'umuzungu atekere.
Bareba ifaranga, baryita amahaho:
Baryatamo abiri, bayita amarumiya;
Barora amakuta, bayita amahaho;
Bayatamo abiri, aba amasenge nu;
Bakoranya imiringa, bashaka imikwege!
Bakoranya za nigi, bashaka za ngoro;
Bafunga imyunyu, bakoranya imyenda myinshi nu;
Rutamu rw'umuzungu yaje ubwo!
Baje mu ndege, bagenda hejuru,
Baza mu meli, bagenda mu mazi,
Baza mu mashuba bagenda ku butaka,
Baza amatandi, bagabana amashinga;
Bakwira amahugu, bagabana amayira;
Bakwira mu isi yose, ntibagira ubuhungiro:
Rutamu rw'umuzungu akabivuga:
Bacyiza Afrika, babanza Hindiya;
Baturuka Amerika, basubira Daresalamu;
Bahita iya Nerobe, bagenda Mambasa;
Baza iya Kenya, basubiza iya Mwanza;
Baza Bushoga, bagenda Bukira;
Baza i Bukedi, baturuka i Bunyoro;
Baza i Buganda, Buganda bwa Ntebe:
Rutamu rw'umuzungu ataha aho!
Baza aka Ntebe, baboneza i Kampala,
Bagenda iya Mbare, baboneza Maziba;
Na Tala-Mariya;
Baza mu Rwera, urwa Buganga;
Baza Bukaya, bashinga Bukagata:
Rutamu rw'umuzungu ataha aho!
Bwarakeye nu, baza mu Koka,
Baboneza Mutemura,
Bagenda muri Gako, bamanuka Burahi;
Basumira i Nyendo, baza Gitovu,
Ingambi yabo Masaka
Rutamu rw'umuzungu ataha aho.
Bwarakeye nu, baza Kayaza na Kabuhoko;
Baza Matare, bagenda gikondo
Na Kalisizo yo kwa Kagoro:
Baza Burinda, na Nshambya kwa Titi;
Baza Bukira, bataha Cyotera ya Rwamucyoli
Ruta
mu rw'umuzungu ataha aho!
Bwarakeye nu, baza Mitebili na Karunduma,
Baboneza Shange, bagenda Gakuta,
Baza Rukoma, baboneza Busimbi,
Bataha Tukura yo kwa Safari;
Rutamu rw'umuzungu ataha aho.
Bwarakeye nu, baza mu Rubaya
Baboneza Mugambazi, baza Urugunga;
Bagenda Gitara yo kwa Nyamutura,
Baza Akanyanja, inkambi yabo Cyaka:
Rutamu rw'umuzungu ataha aho.
Bwarakeye nu, bagenda Gitundu,
Baza mu ibuga, irya Gitengure:
Binjira ishyamba, baza mu Kagwa;
Baboneza Gishogo, baza Gishahu;
Bagenda Bugene, bataha Nyagahanga:
Kwa Rumanyika, umwana wa Ntare
Akaba Umunyambo rwerure:
Rutamu rw'umuzungu ataha aho.
Bwarakeye nu, bamanuka Rwandara
Bagenda Rwambara, baza Turudodo
Bagenda Rwiibicunshu, bagoboka Gafura;
Bagenda Urukari; bamanuka Bweranyange;
Baza Akameyu, bamanuka Buragara
Bagenda inyanja yose, inkambi Kageyo:
Rutamu rw'umuzungu ataha aho!
Bwarakeye nu, bagenda Kageyo
Baza mu Gatojo, baterera Mubali;
Bagenda Miganda, baza Gasarabwayi;
Baboneza Urwuya, urwa Migamba;
Baboneza Byizitiro, baza Nyakurazo;
Inkambi yabo Nyamiyaga:
Rutamu rw'umuzungu ataha aho!
Bwarakeye nu, bamanuka muri Nyabombe,
Baboneza mu Irasaniro, baza Myatano;
Baturuka Kayenzi, baza i Kanyinya;
Bambuka Intaruka, baza Mukarange;
Bakomeza mu Iragwe, baza i Kabare,
Bagenda iya Ntsinda, baza i Kalitutu;
Baboneza Nyarusange;
Bakomeza ku Kabuga, k'imbere y'Abatwa
Bataha i Rwamagana:
Rutamu rw'umuzungu ataha aho!
Batumiye Sharangabo, ngo atange amaposho
Ari amazimano;
Ngo ashake izikamwa, ashake izibagwa;
Ngo ashake abapagasi, bajyane ibintu bye;
Ngo ashake Nyempara, agende imbere ye,
Ngo amugeze i Nyarugenge:
Rutamu rw'umuzungu akahabona!
Bwarakeye nu, bagenda Uruhimbi, urwa Gishali;
Baza ku Gasi, bagenda aka Ndago,
Baza i Cyimbazi, baboneza Cyarukamba;
Baturuka i Ntunga, bagenda aka Musha;
Bakomeza mu Nkira, bagenda Runyinya;
Bakomeza i Nyabagaza;
Baza Ruhanga, bakomeza Mbandazi;
Baza muri Rugende, ingambi yabo i Kabuga:
Rutamu rw'umuzungu ataha aho!
Bwarakeye nu, bamanuka Gasogi,
Basubiza mu Rudashya;
Baza umurindi, bagenda aka Ndera;
Bakomeza icyanya cyose;
Baboneza Kanombe, baza Remera;
Bakomeza i Gishubi, baza Kimihurura;
Bagenda Agatoke, bataha i Nyarugenge:
Rutamu rw'umuzungu arubaka.

Intege z'ubusaza za Sekarama

KAGAME, Alexis. IYO WILIWE NTA RUNGU. 1949, pp. 81-82, Kabgayi, Rwanda.

Nsigaye ngenda ayintamire,
Intaho yanjye ni ngufi!
Ndareka aho najyaga nigerera,
Hakambera ijuru-inyuma!
Ndigendera ay'abasinzi,
Singisimbuka akatsi!
Ndagenda nikubita umutego,
Nkiyesa imbere yanjye!
Nsigaye nigendera ay'umucuko,
Ndacuma akarenge!
Nava mu gikali njya ikambere
Imvura yose ikampitiraho!
Nsigaye ndi umucuze nk'intozo
Ni yo babona yashaje
Bakayambura imisibo!
Ndacyakora se iki Bahe banjye!
Uru Rwanda ko ntaruhingamo sinahure,
Singire n'intege zo gufata inkoni
Ngo njye kwihakirwa bushumba,
Uko murora, nzahereza he?
Nabuze uw'incuti wanshorera
Tukagenda umuseke ucyeya,
Ngo antereze inzira ya Rutare,
Ngo nsangeyo Rwabugili wahoze antunze,
Maze rizarase ngeze mu bitwa bya Munanira!
Ngo nimpinguka ambaze bwangu,
At: "Uracyakora iki Nyarusaza,
Ko watinze kunsanga ino?"
Nti: "Ndi aho, singitarama ku manywa,
Singitarama na nijoro:
Lya jambo nahoze mfite liragatabwa!"

Nacumuye iki Mwimanyi!

Igisigo cya Sekarama ka Mpumba

  1. Iki gisigo Sekarama yagiye kugitura Umwami, bamaze kumunyaga; byari bikurikiranye n'igihe cy'Abakusi, kuko yari yararezwe ko yabanaga n'igice cyabo.
  2. Forongo rwa Mibambwe I yapfuyeho umutabazi igihe cy'ibitero by'Abanyoro. Ni we sekuruza w'Abaforongo b'I Remera byo mu Buriza.

KAGAME, Alexis. IYO WILIWE NTA RUNGU. 1949, pp. 68-71, Kabgayi, Rwanda.

Nacumuye iki Mwimanyi!
Sinacumbye urugomo wimye!
Sinatangiriye abagenda;
Sinashinze inkoto mu nzira;
Sinambuye n'abahanju,
Ngo uwanyaze agire ngo ndi n'icyaha,
Nkwiye icyasha mu mutwe!
Sinaciye mu iteka wagabanye,
Ingoma yahamagaye abagabo,
Umugaba nagira ati: "Genda utabare,"
Nti: "Genda uzihe abandi,
Ndanze kuzitabarira!"
Sinanywereye no gusinda,
Ngo ntuke Umunyiginya wavutse kwa Gihanga,
Nibagiwe Forongo2, ko yadutsindiye inka yaje!
Sinatutse n'Umwega wavutse kwa Makara
Nibagirwe ko yatubyariye ubukombe buhamye!
Sinimanye n'irembo ngo nugarire amarembo,
Mpime abagenda, urwo rubwa ruze!
Ntiyantangiriye njya kwambuka,
Ngo namfatira hakurya y'uruzi,
Azane uwanyambukije dupfane!
Sinaciriye iriza icyuho,
Sinakajije inkota,
Sinagenze nyakijoro!
Sinabanze umuheto bwije, ngo amfatire mu cyuho,
Ati: "Nimurore uhora yugurura amarembo y'abatunze,
Kujya kurora incubizi mu rugo!"
Ntiyanyaze yaragabanye mu rugo rwa Yuhi,
Ngo ampimbire ibicumuro by'uko nahunze mu rugerero
Ntiyari n'uwacu wagize ubwiko,
Ngo nacyura igihe, ati: "Nsezerewe ndi umunyazi!"
Sinahunze ingabo zihindanye ku rugamba,
Ngo agire ati: "Uriya musizi wa Serugo,
Nimwitegereze ahunganye umuheto!"
Ntiyanyagiye inyiturano:
Umwituza ahora ajyana imwe urayizi iba mu Batutsi.
Ntiyanyagiye n'imyenda ngo ampimbire imanza mbi,
Ngo nakunguranije ingumba magana atanu!
Ntiyanyanze yarangabiye iz'intahira,
Ngo natunguka mu irembo,
Bati: "Aje gukuza aho yagabye birasanzwe!"
Ntiyanyaze yarankwereye umunani,
Ati: "Nabuze indongoranyo narakoye, ndazikujyanye!"
Ntiyanyaze naragabanye mu rugo rwabo,
Haba no kuhakura ikimasa,
Kimwe tujya duhabwa abanyamuhango!
Nta gicumuro zigira I Rwanda:
Niba zarunuwe uzikomore!
Niba warazigabye, simvuguruza iryo wavuze:
Uri mu ijabiro uranyihere umuriro.

RWANYIRAJANJA

Iki gisigo cyahimbwe ku ngoma ya Mutara II Rwogera ariko ntawe uzi uwagihimbye.

  1. mwaryi: ni isaro ritakibaho.
  2. nzamutuka amasaro n'indira bivuga muri iki gihe "nzamukungahaza amacupa n'inigi". Icupa kera ryitwaga urusaro, bikaba insaro mu bwinshi naho urunigi rukitwa ururira bikaba indira mu bwinshi. Inshinga gutuka ntikibaha, yavugaga gukungahaza.
  3. Semugaza wa Kigeli Ndabarasa. I Nyakayaga ni igihugu cya Misiyoni ya Kiziguro.
  4. Mitima ya Ruyenzi rwa Semugaza.
  5. Umubonanya bivuga umutsima mu rurimi rw'imanda.

KAGAME, Alexis. IYO WILIWE NTA RUNGU. 1949, pp. 47-54, Kabgayi, Rwanda.

Ndavuze, ndaretse ntaretse
Ndamaze ntamaze,
Ndahoze, ndahoza abandi:
Ijambo rya Kigeli
Ni ikigabariro cyaryo.
Ndavuga Rwogera na Ngarambe,
Ndavuga Rwogana-ngabo rwa Ngoma ijana,
Ndavuga u Rwanda ruguye imvura!
Abanyamahanga baturusha amasuhuko,
Tubarusha ibyiza.
Tubarusha Umunyana wa Rusharaza,
N'Umunyana wa Nyiri-ishema,
Mushiki wa Nyamihirwa.
Iyo ashengerewe mu ngombe,
Ingondo ziramukana ibiririmbo,
Zikagabana inshara,
Zikikije incuti za bene Shaza,
Ndavuga Biganza bigaba igaju,
Nyina wa Mwiza nzamurata.
Nyirampeta iyo murata simpunga,
Iyo yampaye simara.
Yangaburiye inda kw'irima ry'ibishyimbo;
Ndayibumbatira nyigeza kw'ihera ry'amasaka.
Rwirungu mu minyana
Rwa Mabega ya Ngoga:
Agira inzage avunya abakazana,
Atereka intango uruta-nkanda:
Mvuga amagambo y'intungane!
Erega aho emwe, Tulira si umugani.
Tulira ni umugore:
Nzamurata buzima!
Nzamutakirwa isaro mwaryi *1,
Nzamutuka insaro n'indira *2;
Nzamurotera inzozi nziza,
Ejo mu gitondo nzimuzanire.
Nyiramutarutwa muka Macinya,
Aruta ububutsi bw'ukuka butatu,
Butanga ubutama bugatongana
Ngw'ino mandwa yatemeye Ngilyi!
Nikanze ibicumbeka,

Ngirango ni ibicaniro:
Nkuba impuzu ndicara!
Za ntindi z'ubukoro,
Z'ubuhembe bw'inkokote,
Zakobotse ku matako,
Zarwaye Nyamukuka,
Zakobowe n'umukeno:
Zirashyira zirataha!
Bububana ubukorwa,
Bajya kuzikura ubukaba!
Uri mukuru muri bo,
Ati: "Muraha iyi mandwa amata,
Mugapfusha umwana umwe!"
Undi muri bo aramburira,
Ati: "Rwamukunya yabakuyemo umutima,
N'aho bwakwira bakurya!"
Nti: "Uratinye iry'abakuru!"
Isoni zinkoba niruka,
Nisura mu ntege,
Nitahira intaho nzi,
I Nyakayaga kwa bene Semugaza *3,
Nsanga banyiteguye
Nta nteguza natumyeyo!
Amarebe n'Amaraba zirashyira zirataha:
Bazicanira imirama n'imirinzi,
Bazisasira ibyarire,
Bazihamagaza amazina!
Mbirura nijuta!
Nti: "Ubonye ba batindi,
B'ubugumya, b'ubuguririza,
Bamazwe n'ingugunnyi,
Ba ndoro z'ibikona,
Ba bikabara bikwabaje,
Ba buguru bw'impembure,
Ba butako buhenuka, buhengamye,
Bwahwuhwa n'umuyaga
Bukagenda uko mahera:
Butaje kureba aho nsomera,
Bagasasa bwa burago,
Bw'uburavu n'ubuhivu,
Bwizihiye za mfura!"
Ni ibyo inkuru igira ikibara,
Babibwira Nyirantawebasa nyina wa Mitima *4,
Ati: "Murumva ya mandwa ya Ndabarasa,
Barayita indondogozi!
Ko idakiranije ntivuge nabi,
Mwebwe bene Kigeli mwayigera iki?"
Bunguka inkamwa, nunguka intege:
Ntambana irobe, mpinduka ibaba!
Rwanyirajanja ihenga bwije,
Iranjajanga ndajanjagurika,
Amava-ziki ndazindazwa, ndazabiranywa;
Njya mu bijunju iranjijibura!
Mukwijana inzoka irajorora,
Abapfumu bose barajibanirwa,
Ngo ni indwara batijajara
Amaso ahinda ubusinzirize,
Amaguru ahinda ubugengera;
Urutirigongo irarwahuranya,
Igira mugabuzi iyigira ingombe,
Igira iyo ngusho irashingishira,
Igira bushati irakunkumura,
Ikuba bukonya irakobanya,
Ngo ni mukeba duharikanijwe,
Intsinda impinduye inkokore!
Ku gasusuruko ibonye ko mpoze,
Ubwo yihutira kumpuhura!
Ntakira abuguye na Mihunga,
Aho nyine banga kuyimparira!
Baza bose bahumiriza!
Rwaka-migabo rwa koma-bagwe,
Intambara izanye izakira soryo!
Nti: "Ubwo mutabara muritonde,
Mutagwa ku biti, nzayitanwa:
Uwayitukiriye yaratanirije!"
Bati: "Nimuhe iyo mandwa,
Muyihe amavure, muyivurugire:
Muyihe amavuta, muyikuze ivubwe,
Nivururuka ibavuge neza!"
Nzasaba Umututsi wanywereye ku nama,
Akaba yarimaze inambu;
Nsabe Umuhutu wihaye akiheka,
Akihaza iby'isuka:
N'umwiru urema ingoma se wa Mahata,
Ntasumbwa ku isuku:
Agira umwuko ungana ingashya,
N'UMUBONANYA ubumbuje *5,
N'ameza abumbiriye.
Nyakiyumbu yakuze akuze *6,
Yinaga ivure,
Azana amakame n'amakamure;
Ati: "Nimuhe iyo mandwa,
Yikize urukanyu ivanyei rukiga!"
Agahutu ncancama,
Kambona kagacancama,
Kambara gakohoje,
Gakora aya bukohore!
N'agatutsi nzingiza,
Kambona kakazingiza,
Kakazura umugara,
Kagira ngo ndaza iwe,
Kandi u Rwanda ari rugari!
Aya manywa bandinda, ni yo bahuraho;
Izi nzira ngenda,
Izi nzozi ndota,
Iyi nzara nshonje,
Iyi ngeso ingobotse,
Iyi ngano yanjye,
Ababona naje nkagenda ubusa,
Baragira ngw'iki?
Utakurusha incuti ntakurusha ingabo.
Utakuzeye ntakuzimurira,
Utakurusha umugore ntakurusha urugo;
Utagira sange, asanga zihaze:
Inda irimo urwango
Yima uwa nyina:
Nkanswe jyewe!
Mbese mwaramutseho?
Yego twaramutse!!!

Sekarama asaba Sebagangali umwambaro

Igisigo cya Sekarama ka Mpumba

KAGAME, Alexis. IYO WILIWE NTA RUNGU. 1949, pp. 79-80, Kabgayi, Rwanda.

Gahorane Imana Sebagangali!
Nsobanura n'ibitabu byanjye
Nkenyera bikanga:
Sinzi guhanjura, byangoye!
Dore uwo nkenyeye urantana nk'izishoka,
Ndawufata ukaba ishingwe,
Nawukoza intoki ngo nywukindikize,
Ukanga ukantamaza!
Ndawushyira ku kitako ntunkundire,
Nagerageza ibyo kuwifubika,
Nkabona utabutse handi hatatu!
Nywambaye nk'abana
Bamwe batagira ubambika, ndakakwambura!
Aliko nta we unseka naragowe:
Amagorwa sinayizaniye arasanzwe mu bagabo!
None ndasumbilijwe, mvuna nkibyuka:
Umbonere uwa none noye guhora nsekwa n'abaturanyi,
Ngo ndusha rubanda gutira!
Na wa muturanyi Kimonyo yansezereye nkibyuka,
Ati: "Sinkwishingiye si jye shobuja,
Niba Sebagangali atagushaka
Urigumire mu kirago cyawe!"
Rero Mpinga y'ubuhoro sinkiwuzindukana
Ngo ndushye nywurengana impinga:
Ndatambuka ugahinduka imishumi,
Nanga kwiha ibiseko nkisutamira mu nzu!
None Sebagangali nyambika noye kwambukirwa:
Ndi mukuru nkaba umwambali wo kwa so, kwa Yuhi!
Windeba undenza ingohe,
Kandi uhora uhabwa umushahara!
Yawumpaye ali umwe ndahakana!
Nti: "Sebagangali wumpe uko wawutuwe,
Ntugutera ubukene!
Ntulibube utubije imvuba yawe!"

Text is available under the CC BY-NC 4.0 license ; additional terms may apply. By using this site, you agree to the and

not-by-ai-badge