IBYIRUKA RYA MAHERO
Umuvugo wa RUGAMBA Cyprien.
RUGAMBA, Cyprien. Umusogongero. Butare: INRS, 1979.
I.
Uyu mwana nabyiruye
Namureze mukunze
Yabyirukanye ubwenge
Buvanze mu bwana
Nkanibaza cyane
Uko azaba bitinze.
Agakura akora nabi
Aho yatobye akondo
Ngo akulikize abandi,
Akabaka iby'iwabo
Akabyita iby'iwacu.
Nabyumva ngahinda
Nti: ntabwo mbishaka,
Ubusambo si bwiza
Ubukunze atabeshya
Aba yigira nabi.
Aho amaliye gusoreka
Ingeso ye ntiyacika
Bukeye nti: ntabwo
Nti: subiza iby'abandi,
Ujye utwara icyo uhawe
Icyo wimwe ugitinye.
Uwo mwana uko ateye
Biteye agahinda.
Aho yaroye neza
Uko akwiye kugenza,
Ati: ndanze kugenda
Ngo ntange ibyo ntunze.
Iyo utwaye iby'abandi
Bakuzi bakurora
Ntibaze barwana
Ngo bihe agaciro
Mu maso y'abandi,
Uragenda ukayora
Ukabita abatinyi
Ukagwiza iby'iwanyu.
Ubwo aranga arahana
Nkagira ngo arashyenga
Naho aravuga akomeje.
Ati: ndumva nahaze
Guteshwa ibyo nshima
Ngo nkunde ibyo ushaka.
Ubu nshobora kugenda
Ngashaka aho ndara
Ejo nkigaba ahandi,
Ejobundi ngakomeza
Nkagera iyo utakibona,
Kugira ngo nguhunge
Amahane ni menshi.
Ubwo mbonye icyo cyago
Gikomeje imigambi
Yo kwigisha icyohe,
Ndakomeza ndatota
Ngo none aratinya
Aze kumva igikwiye.
Nti: ibyo wigira byose
Ndabirora nkazenga.
Nakwitaga umwana
Uyu uteye gitwali
Agaturana neza
N'abitwa ababyeyi.
Ubwo utangiye kwanga
Uwakureze akagukuza,
Wamurora mu maso
Inyeli zikavumera,
Waba wicaye hasi
Uti: intebe nayireke
Nyishinge ho nanjye,
Yaba agize ati: jya kurora
Amatungo mu rwuli
Ugatangira kwigira
Icyatwa ugafunga;
Yakubwira ati: cyono
Jya kuzana utuzi
Ugafuha ukarwana
Ukica igiti n'isazi;
Ubwo utangiye kwanga
Amategeko nguhaye,
Ubusore bwapfuye
Wabaye Rubebe
Jye nkwise icyontazi
Icyo ushaka kimashe.
Ubwo ngubwo arazenga
Arababara ndabibona
Arafunga ntiyakoma
Bagize bati: yewe
Ijambo liragatabwa
Bahamagaye aranga
Bagabuye ntiyabilya
Bashashe ntiyalyama.
Ubwo nyina akandeba
Agatinya guhinda
Akiruzi umuhungu
Mu maso ya twembi.
Yankebuka ngasanga
Mu maso ye yombi
Haganje agahinda
Amagambo ajya kuvuga
Ugasanga amugoye.
Ubwo abana batoya
Basanzwe basakuza
Barwana bagabuza
Bakandora bose
Nakebuka umwe muli bo
Agahumbya bukeya.
Umwe yavuga ijambo
Abandi bakamureba
Igisubizo bashimye
Ugasanga gituje
Kitali mo amashyengo
Aya asanzwe mu bana.
Ngeze aho nti: cyo mwana
Hamagara Mahero
Aze ambwire icyo ashaka
Mahero ati: ndaje
Nkubwire icyo mashe;
Aza atera ibitambwe
Nti: ubanza rubaye.
Ati: kera nkivuka
Ntaramenya ubwenge
Nali inka mu zindi
Wahilika ngatemba
Wanterura nkabyuka
Washaka ko ndyama
Ugahilika ku bulili
Ibitotsi bikayora
Mahero agahwikwa.
Naba nakoze icyo wanga
Ugaterura ugahonda
Amahane ali nta yo
Sinibaze na busa
Uko nkwiye kugenza.
Aho nshiliye akenge
Ndakomeza ndakureka
Nakosa nka gatoya
Ubwo inkuba zigakubita
Uti: mbyiruye icyontazi.
Nkakureka ugakomeza
Guhata ibicumuro
Uwakoze uko ashoboye
Kugira ngo akuneze.
Umujinya waba ukomeje
Ugaterura ugahonda
Wananirwa ugatuza
Uti: genda ndakuretse.
Ibyo ngibyo nabirora
Nti: nta ngufu zanjye
Mba nshatse agahamba
Nkareba aho najya
Hasumbye ahangaha.
Ubu ngubu ndareba
Ngasanga ibyo ungilira
Bikwiye guhosha.
Ubwo wanyimye imbabazi
Ngo nanjye nduhuke
Ibyo kwitwa ikirumbo
No kwicara mpondwa
Ndakungura inama
Igusumbira izindi
Amahane ave mu rugo
Uruhuke kurwana
Nduhuke guhondwa;
Cyo nshakira impammba
Agatukuru gatoya
Ngaterere ku mutwe
Mfate agakoni kanjye
Njye guhakwa aho nshaka
Ahangaha mpacuke
Ibicumuro nkugilira
Uruhuke kubibona.
Gutura amahanga
Bizankiza byinshi.
Bizampa guhunga
Amahane y'I Rwanda,
Aho bambura umuntu
Abo abyaye bamurora,
Agakubitwa umunani
Ngo ikawa irarumbye,
Ngo cyangwa umuzungu
Yaraye rusake.
Ibiboko wakubiswe
N'amalira nahalize
Ntibyatuma ntura
Aho ndeba umuhashyi
Wampinduye imbata
Uwo ni inzigo kuli jye.
Amahane yo mu rugo,
Amahili y'ibisonga
Ibyo byose bikoranye
Ntibyatuma ngoheka
Ndashaka kugenda.
Ubwo ngubwo ndayoberwa
Ngo mbure icyo musubiza
Nti: genda uruhuke
Ejo nzaba nkubwira
Icyo nkeka kuli ibyo.
Ati: ngiye kulyama
Ndazinduka nkwibutsa
Impamba nakwatse.
II.
Aragenda aralyama
Nanjye ndana ku bwanjye.
Ilyo joro sinagoheka
Ndara mbunza imitima.
Ngashaka igisubizo
Nzabwira uwo mwana
Ngasanga kigoye.
Namwita igicucu
Sinigeze nterura
Ngo nshinge ibitaliho;
Navugaga ibisanzwe.
Ubu ngubu ninanga
Ko agana mu mahanga
Nkamwogeza cyane
Ngo akunde angumire aho,
Ndareba ngasanga
Mba mwishe burundu,
Akagira ngo ni mwiza,
Akazapfa akigenza
Uko yamye abishinga.
Ngifinda uko nkwiye
Kugenza ibyo ngibyo
Mahero aba yaje.
Ati: ndabona hakeye
Ndakwibutsa ijambo
Naraye nkubwiye.
Nti: Mahero ko ubizi
Ngukunda bikabije
Urarwana ujya hehe?
Iyo utuje ugakunda
Ugaturana neza
N'abitwa ababyeyi!
Wabaye ukivuka,
Inka yanjye yali imwe
Irakunda iragorora
Urakamirwa urabyibuha.
Ntiwigeze usumbwa
N'abinikije ijana.
Mahero iyo umbereye
Umwana uko nshaka
Aho kunyaka ijambo!
Amapfa ageze mu gihugu
Nkurwanaho cyane
Umuruho sinawumva
Ngahaha ubutitsa
Ngo akabili gatohe
Utazaba uruzingo
Nk'uwabuze abamurera.
Mahero iyo umpaye
Agahenge gatoya
Nkakungura inama!
Nateye n'ishyamba
Ngo nugimbuka
Washatse gushinga
Urugo rukwizihiye
Utazabura imbaliro
Ukabura n'imiganda.
Mahero iyo utuje
Ugakulikiza neza
Utunama nkugira!
Imishike yaracitse
Amafuni ararundwa,
Ubwo mpinga ibijumba,
Rubanda bakunda
Kubyita ubukungu.
Mba ngira ngo utazimwa
Umukobwa wa Naka,
Bagira ngo urashonje
Ubukungu si bwinshi.
Mahero iyo umfashije
Tukiha agaciro
Mu maso y'i Muhana!
Ubu ingano nararunze,
Ibigega biratemba.
Ubwo ngira ngo abatindi
Batagira amasambu
Bagure ibyo mbahaye
Jye ngwize amanoti
Njye nkwambika neza.
Mahero iyo umbwiye
Amagambo anduhura
Aho kunsha umugongo!
Nateye urutoki
Ngo niba zitetse
Ujye utora agahihi
Agahogo kabobere.
Ubu inyuma y'igikali
Ibitoki ni byinshi
Bitembana inkingi.
Ubu intabo zirarunze
Ibibindi biroga.
Mahero iyo ugumye aha
Nkabona agakazana
Aho kwicwa n'irungu
Wagiye Bugande!
Nta tungo natinye
Ngo mare yo ubukungu
Utazaba umutindi.
Ihene ubu ni nyamwinshi
Ziteretse amapfizi:
Ruhaya na Sacyanwa.
Mahero iyo umfashije
Tukorora neza
Amatungo tubyiruye!
Kebuka urore amasake
Yilirwa avuna sambwe
Mu mivumu haliya!
Inkokokazi ni nyinshi:
Iz'inganda n'indayi
Uzikunda zihuje
Indilimbo z'urwunge,
Ziteteza zitaha,
Zihamagara izazo,
Zitoye gahunda,
Zisanga amaruka.
Mahero iyo urebye
Ibyo ntunze ugatuza
Aho kunta mu malira!
Uti: ngaho mpa impamba
Ngucike njye ahandi
Ducane dutane!
Mahero iyo unyoheje
Gukora mu ntagara
Nkalyiroha mu nda
Aho kwanga icyo mbyaye!
Aho uruzi aba bana
Bakureba ku jisho
Bakabura icyo bavuga
Kuko mukuru wabo
Abacitse bamurora!
Ili tuza likabije
Likubajije icyo uli cyo
Basubize utabeshya!
Itegereze umubyeyi
Wavunitse agutwite,
Wavuka akakonsa,
Agahinga aguhetse,
Akavoma aguhetse,
Agatashya aguhetse,
Agateka aguhetse,
Umulinde agahinda
Ko kubura icyo abyaye
Ngo alilire mu myotsi.
III.
Mahero arasohoka
Asa n'ubuze ijambo.
Akomeza imbere ye ajya ku irembo.
Akebuka hepfo abona urutoke,
Ubwo arakeberanya mu gikali,
Abona imizinga ivuza ubuhuha.
Ntiyahagarara ngo zitamwumva
Zikamucengeza mo uruboli.
Akebura intambwe ajya mu ikawa.
Ubwo agasusuruko karababiliye,
Ndetse akazuba karamukubise,
Agumya kubunga agana agacucu.
Muli iyo kawa y'isaso nyinshi
Hakaba mo igiti gikuze neza,
Cyarakabije kilizihirwa,
Ururabo ruragwa hajya ibitumbwe,
Bijya guhisha ntibyasigana
Maze uwo mwana akibona bwangu,
Yika bugufi ahina umugongo
Agishyika mu nsi ahamara umwanya
Amaso yombi arayagihanga,
Umutima utekereza ibyo hilya.
Ibyo namubwiye bigumya kuza
Si ibihingwa si amatungo.
Ubwo aliko akumva atameze neza,
Imitima igakomeza kujya inama;
Ibyo guta iwabo ngo ajye Bugande
Yali yabyirukanye agisohoka,
Maze kumwumvisha igikwiye.
Icyamuvunaga ubwo ni ukuntu
Aza kumbwira uko yigaruye.
Ava mu ikawa alinanura.
Acuma gatoya ananirwa igenda,
Arahagarara aratekereza,
Akazinga umunya agashima mu mutwe.
Ngo byende ho akanya
Ati: ndi imbwa bikabije.
Arakabuza ati: ngiye
Kubwira uwambyaye
Ko kwigira icyohe
Bikwiye undi utali jye.
Ngo ngane ku irembo
Duhura mva mu rugo.
Dukubitanye amaso
Aratinya arahumbya.
Aho yavuze ikintu
Yashakaga ko menya
Ajya kwicara mu nzu.
Jye nkomeza urugendo.
Najyaga mu gacyamu
Kugira ngo nduhuke
Agahinda yanteye,
Nganira n'abantu
Batazi ibyo tulimo.
Aho yagumye mu nzu
Ngo ahamane n'abandi,
Akeberanya mu cyanzu
Yihina mu gikali.
Ahakura agatebo,
Ajya muli ya kawa
Arasoroma aragwiza,
Agatebo arakanaga.
Ngo ngaruke nje kurora
Uko byaje kugenda,
Duhulira mu rugo
Ahatura iyo kawa.
Mbibonye ndashoberwa
Nti: yumviye rwose,
Agatima karagarutse
Aragira ngo anyurure.
Ngo mbure icyo mubwira
Kugira ngo mushime,
Mpamagara abatoya.
Nti: ntabwo mureba
Undi mwana uko agenza!
Mulicaye mu nzu,
Aravunika mumurora,
Arakora mukalyama,
Agatura uwe mulimo
Umugono muwuhuruza!
Nyina, we yali mu nzu
Uko yakigunze
Agahinda kamwishe.
Arasohoka arareba
Ati: mbese iyi kawa
Yo iturutse ahagana he?
Ubwo yibazaga abizi,
Akagira ngo abone ubulyo
Bwo kogeza umwana
Watwumviye bwangu.
Mubwirana ubwira
Nti: ngaho muhembe
Uyu mulimo ni munini.
Ubwo twihina mu nzu
Duterura akabindi
Dushyira mu kirambi.
Nti: ngaho Mahero
Cyo ngwino uyibanze
Ni wowe tuyikesha.
Ati: ndanze kubanza
Abakuru bakili aho.
Nti: nta cyo bitwaye
Iyo ali bo bakubwiye.
Ayisoma yitonze
Numva yiruhutsa.
Igishyika kiratuza
Amagambo arakunda
Tunywa tuganira.
Kuva kandi uwo munsi
Mahero aba umwana
Uyu wumvira rwose
Wakorora ati: ndaje.
Ntibyashyize kera,
Musabira umukobwa
Barwubaka neza
Babyaranye kabili.
Imibanire yabo,
Rubanda babizi
Babita mahwane.
Iyo agana mu mahanga
Aba ali imbwa mu zindi
Aho kwicara nk'ubu
Ngo aturane neza
N'abatumye abyiruka.
MAREBE ATEMBAHO AMARIBORI
RUGAMBA Cyprien
AMIBUKIRO. 1986. Butare, Rwanda, Institut National de Recherche Scientifique. pp.24-39.
Marebe atembaho amaribori
Naramubonye agorora ikimero,
Akebutse andetse ndoye icyo kibibi
Cyamubimbuye mu buranga,
Kikamurangiza mu gituza,
Kikamutembera mu mukondo,
Numva inkongi indemyemo ikome,
Ikibatsi kimpama mu gihumbi
Umutima uturagaramo igitutu.
Nuko nterura ntazi iyo ndi
Nti: Iyaguhanze ni yo izi kurema
Ntiyaguciye umucuba na hato
Ntiyahaho undi.
Ni igicumbi gicuna ituze,
Ni igicaniro cy'urukundo
Yarugukwiza ho rukakotsa
Ntunagakuke ngo urwikure,
Ukarwitegereza ngo urwikure.
Ukarwitegereza rugatwika,
Uko umuririmba ugashya ururimbi,
Ijuru rikimuka ukimurata.
Uwavuga iby'urukundo
Yamara icyumweru
Atenze ho n'intango.
Iyo aje agana uwo akunze,
Ntukura ibirenge,
Ushima mubiri ukeye
Ntushirwe kumureba.
Ntangira kumurabukwa
Yaje akenyeye urwera,
Kandi ubwe ari urwego,
Nti: mureke iby'urwenya,
Nogeze urwererane,
Rwoga ijuru ry'u Rwanda.
Impuha nizijure,
Nta mpaka bangisha
Impamvu ni ngo urebe!
Si ikabya ryo guhimba
Ni ihame ry'uwarebye
Akishirira agahinda.
Nguwo rugore rwera,
Nguwo sata ibasumba,
Nguwo umwari w'ishya,
Nguwo uw'ishyoro ryaka.
Ni ingeri y'amarere
Ntagira amariburira,
Nka bamwe bo mu gashungo
Bamazwe n'amashamba,
Bagumirwa n'ishaka
Isharankima zigatoha.
Ntasa n'abacubutse
Bemeye ibyo gucudika
Mu ngeso zo gucumura.
Ntasa n'abishunga
Bamazwe no gushinyika
Nta shinya bigirira.
Ntasa n'aba none
Bamazwe n'indoto
Nta ndoro bigirira.
Ntasa n'intabire
Zakuze zangirira.
Ni uruti rw'umutarati
Rwameze mu mutuzo
Rwuhirwa n'umutozo.
Ni ishami ry'umushibuko
Ryera i Gashirabwoba
Ryatonnye indasigariza
Itoto rigwa umusubizo.
Nta mpaka ntabira
Uwabona anyijana
Akangaya mu ijambo
Yambaza iby'imvaho
Navuga mvanguye
Ibindi akivirira.
Nziturira i Rwanda
Aho amabega y'urwera
Atumbagiza umurimbo
Mu ijuru ry'umurere.
Uwashinga ibyo yabonye
Ku mushibuka utishanya
Yasaza atabishoje.
Ni indamutsa y'urukeye
Ibambura urukerereza.
Ni ishako y'urwamo
Isuka impundu urwanaga.
Ni ingoro y'urwererane
Ndora isigiye n'u Rwanda.
Ni inyanja ibumbiriye,
Nta ngimbi iyigimba.
Ni uruzi rw'igisaga
Ntiruhungirwa n'isuri.
Ni ishyoro rizira impiza
Ryacuzwe n'impingane.
Ni rushorezo rw'inyambo
Ni inyange izira icyasha.
Ni umugutu w'uruhira
Uhimbaza inumbiri.
Ni impundu z'umurangi
Zikiranya n'insengo
Zasobetse n'urugunda.
Ni impinga izira impiza
Ni ijuru rihizuye
Asa n'impeshyi ihinduye.
Ntakangwa n'ibihinda
Yabihariye abahabuwe
No guhaha ibyabahoza.
Ni inanga izira inenge
Igacurangwa ho ineza
Mu nama z'urukundo.
Ni impanzi y'urwego
Nta rwango agira mu nda.
Ni urudodo nararurazwe
Ngo rurande ahaturitse
Igihe ndwana n'amatiku
Y'ibishaka kuntabika.
Ni ishami ry'umutari
Ryameze ku mutaba
Rirakura riragara.
Asa n'ingoma z'umugendo
Zikiranya urugera
Mu rugero rw'abasengo.
Niba ari ku ruhimbi
Ntuhuge kumureba
Atonganya uwo mutozo
Uranga ishya mu batunzi.
Niba ari mu murere
Umureke agumye aribore
Yizihirwe n'iraba,
Wogeze ururirimbo
Wenda urenze umunsi
Uzaba usukiwe mu rubu.
Uwankiranura n'ibihinda,
Akampa umwanya wo kumuhimba,
Namuhera bugihumura,
Umunsi ukira nkimuhugiye ho.
Naramubonye avuga umurimbo
Andabutswe atangira akaririmbo,
Nsanze ari ihogoza ndatuza
Nkomeza kumva umuhogo atunze.
Uko nakarangamiye ibyo byiza,
Nsuma wese mugwa mu byano,
Nsanze ari ijuru ry'umwezi
Nanjye mpimbira ho umwato
Ni ko kumwita umwangakurutwa.
Nsubiye mwita Marebe yera
Kandi atemba ho amaribori.
Ni umutako w'urutanisha
Ni ubutijima bw'urukundo,
Ni urukenyerero rw'inkindi,
Nkunda inkesha ze z'umukwira.
Ni uruhimbiro rw'abahanga
Niba uhutiye ho agashungo
Utazi inganzo irera amakombe
Ntumukandire ho utamwica.
Banza wirere ushyire kera,
Ukeshe mu mvugo unoze cyane.
Niba akinje iyo mu gikari
Ntuhakandire utamukanga.
Umureke acunde ubusoro kera
Mu nda y'ibicuba by'Amagaju.
Niba haruguru baguheje
Ni uko asukiranya ibisabo.
Utuze wumve uwo mususuruko
Ukesheje urugo umusesure.
Ntasa n'inshoberamahanga
Zimwe zitabuze kuba inshibwa
N'ubwo ari inshabizamudiho.
Naramubonye nshira agahinda
Umutima utangira kuvumera
Ari urukundo ruwuvugisha.
Mbonye akabije kuba urugwiro
Igihe rihundagaye rirenze
Nanjye nigaba mu nganzo
Nkabya umugambi wo kumuhimba.
Maze muhera ku mutwe iheru
Ngira ngo ndengure ku birenge.
Umusatsi wose ni umusana,
Ni urugege ruzira ingingo
Ni urugeregere rw'uburanga,
Ni igisingizo cy'umudasumbwa.
Agira uruhanga rw'uruhebuza,
Nturuhanga ngo urashye uhumbya
N'iyo uhungiwe n'amahindu
Ahubwo uremera akaguhonda.
Ingohe ze ni irangamutuzo,
Ni uruterero rw'abatoya.
Amaso ni urubera rw'inkesha,
Kandi yuzuyemo ibinyonga
Akarusha ay'inyana urunyenyeri.
Izuru ni imbuga y'urutonde,
Amatama yose itoto riragwa.
Inseko ikeye umusanganya
Ubonye ukwezi kubanduye.
Naho urusizi rw'umususuruko
Rusesuye imisaya yose.
Amenyo ni inono izira inenge
Ni amasimbi y'urubugurizo,
Indoro ye ni uruhogozambyeyi,
Imvugo ye ni umurebe w'impundu,
Ingendo ni urugororangingo,
Indeshyo ni ijuru ry'umurere,
Umubiri wose ni ndebunyurwe.
Amaboko yose ni imibanga
Agira ibizigira by'ubukombe,
Urutoki rwose ni urutunda
Naho igituza cy'umutabonda
Kiri mo urwogere rw'imitari.
Imbavu ze ni imbandagihumbi,
Ni imitende itatse indinda.
Mu nda ni urutembanshyushyu
Ni umurere warezwe n'inka
Hose yitwa umwogabyano.
Nahoze nkumbuye iby'urukundo,
Nsanze ari ikome ry'urwunge,
Nuko nitsa agatima mu nda.
Inyange yariboye umusubizo
Mu rukenyero imbibi ziraka
Kandi ingondo zimugonyeye ho
Zamurangije mu ngingo.
Asa n'akabande ko mu mpeshyi
Imbyeyi ishima igashira icyusa,
Asa n'amarembo ataha amariza,
Yakebye imongi ziramukwira
Imbugu zitemba mu rwambariro.
Shima umurerwa amaso ataruha.
Asa na kiberinka y'umukwira
Izuba ryinaze rijya mu gicu.
Iyo wamubonye ukamuca iryera
Uramuririmba ukarenza amanywa.
Imbugu zitemba ibitugu byose
Zamuteye ishya mu gituza
Zigeze mu nda zirohoshya.
NYAMBO IRUTA IBIGARAMA
RUGAMBA Cyprien
CYUZUZO. 1981. Institut National de Rercherche Scientifique. Butare, Rwanda. pp.112-118
Ndagukumbuye juru ry'i Buhoro
Reka nguhunde ibihozo urwunge
Urwo rwungikane rwo mu bihubi
Nirujya kwitsa igihumurizo
Nze guta impumu nkomeze mpimbe
Mpuze inganzo z'abampaye
Kubona izuba banyita izina
Rikoma ku izima ryabareze.
Reka nkurebe nirahire
Ko mu mahanga hera amahano.
Ntaho nahumiye ku mirari
Mva mu Bubiligi njya mu Bufaransa,
Nkagumya kwiroha mu rufaya
Rw'abaja baramya nyirafaranga
Nk'aho ari umurage bakesha
Umwe mu bisekuru bya kera.
Narakubonye nkubura ikirizo
N'abakubyaye wiga ikiramo.
So yagushinze kuba ikirenga
Uti: nzasumba urugero ampaye.
Akuraze kuba impaza uti: ndi mparirwa.
Uteze nka cya kirezi uriirimba
Kiriza bose, umwe watuzonze
Ngeri izigenga wiga ingendo.
Icyo nagushimye singishibura,
Simbishishikariye cyane,
Simbishinjwa muri gacaca,
Si ibishingano ni ibyanjye.
Ndanga yuko nyirandabizi
Yashibotoza ho agatanyu
Akaguha umwambaro utitera
Kandi utakenyera ngo ukwire.
Nzaba nkwiharira nguharage
Nguhunde amashyoro n'amakamba,
Nguhamye inganzo zikumenyere,
Nguhangarize ho rirenge,
Nkuragize imivugo ikunderere
Ijye ikuvumerera mu ruhanga,
Ushinge icyimbo mu cya Shingu
Ubwo uri nka shingiro ry'ituze.
Uri mu ntambwe idatana na hato
Uri mu nteruro itema ikirere
Uri mu kirenge cy'uwa kirenga
Ntabwo ureshya n'aba ndeba,
Bamwe bavuka bavuga imirarwe
Imirimo ari amacura-burindi.
Wowe wabyirutse utamenya ikirega
Ubanza nise ikirangirire.
Ntusa n'ababyina basobanya
Kuko basohoka basaragurika.
Ntusa n'abasukiranya impundu
Kandi nta mpuhwe imbere mu nda;
Ntusa n'abakubiranya ikabuza
Bameze nk'abakubwe n'urugendo;
Ntusa nka bamwe bakoma akamu
Barusha akayaga k'abashumba.
Ntabwo ureshya n'abo ndeba,
Ba muhonga-nseko bariya
Birukanka biruhutsa
Barira kandi bakaririmba
Baguhanga bakanahumbya.
Ibizira isano barabisobeka
Bikabasibaniramo urusizi
Ni nde utasara ngo asamare?
Reka ngusingize uri isimbi
Uri insigarira y'inseko nkunda
Inkuru yakunzaniye iragwire.
Bwari bwenze nko kugoroba
Nti: reka ngoragoze ya nganzo,
Nkebutse ninjira ingoro y'ishya
Nomeza kogeza juru ryera
Nseka abakinsaba kwisubira.
Baransubiza batabizi,
Singitashye mu rwo bataka
Ubwo bateshejwe gutabaza
Umwe wabatanze gutamiriza
Urugore nsanga ruhunze umucyo,
Ruhundaje ishya mu ruhanga
Rwihuhiriye rya tuze
Riteta amaso rita mu byano.
Ndakuririmba barire n'ejo
Ababona nsibana ngusiga iminwe
Kandi bimariye ho isimbo
Ngo barasizanira gutwara
Umutima utigeze ubaha icyanzu.
Emwe mundekere icyo cyaha
Nzabe numva bansha icyiru
Aho guta ikiruta nsanga ikivugwa.
Umunsi nzesa inkoni y'impundu
Nzasigura ntabizimurira
Ko uzira icyangiro mu matwara,
Ko uzira icyabyi uri cyanga-habi,
Ko uzira icyanze na cya sinzi,
Ko uzira icyusa na cyugazi,
Ko uri icyuzuzo cy'intango.
UMUTAVU UCUTSE IGICUKU KINISHYE
RUGAMBA Cyprien
AMIBUKIRO. 1984. Institut National de Recherche Scientifique. Butare, Rwanda. pp.91-101
Ndumva impuruza irenga impinga,
Impini yaturutse impande zose,
Igumya guhorera mu mibande,
Imihana yose yayisabitse,
Ihasuka inkiko izira imiburo,
Ngo rwa ruzi rw'igisaga,
Ubu rwisenyuye mu mibande,
Rusiba ibymbu ruziba ibyanzu.
Ndumva n'umuyaga nyaruhuha
Wirasaze mo nyaruhinda,
Inkubi irabira mu bikombe
Igakoma aheguka mu micyamu,
Ikaza imponda ho inkuru ntazi.
Inkuba zirivuga ibicu byose,
Imirabyo inyuranya mo mu birere
Iracicikana ica amahendo
Yo kuducuza iducura ibyanzu.
Ibyambu byagumiye izikuka,
Izirusha izindi kuvuza ihembe,
Ntizishaka guca amahendo.
Zirata izindi kuri gahunda,
Zirazihindira aho zihunga,
Hamwe umuhengeri wiganje.
Wa musenyi wo mu nkuka
Ntugiseruka habe n'inkumbi.
Ntaho wabonera n'inkombe,
Amazi yihariye ibisiza,
Abazi koga ni ugusanza,
Imana yabarasana ho bwangu
Ikazabegura ahunamuka.
Abatitoje iby'iyo nkeke,
Bose barasoma nkeri cyane,
Iyo batazitswe n'inkengero,
Badasogongeye ku muvumba.
Agacu gatendetse mu kirere
Kagumirije guca amarenga,
Karahatamba gateshaguzwa,
Nk'akataye inzira gasanzwe
Kagira imbata iyo kadusura.
Ubu kantaye umutego mu nda,
Umutima urikora ndikanga,
Mbunga ngana intebe nditeka,
Uwo nateteshaga aranzonga,
Nzunga nsetagura ibirenge,
Mu rugo hose ndahazerera,
Nkuba amakoni nk'uwikanga
Intare imukubiye muri Rugege.
Nabikomeje kuzengerezwa,
Nsa n'umusinzi zihimuye
Umaze gusabwa mo na muzunga.
Ikirozi cyanzize mu gituza
Umutima uzongwa n'isereri,
Nseko y'urwera, sata iwutaha
Inkuru imuturuka ho irantonda.
Uri inyuma y'ijuru, juru ryanjye,
ijisho ntabwo rimenya aho uri
Iyo ryatambamiwe n'impinga
Ihashya ibirunga kurenga ibihu.
Jyewe ndose umutavu ucuka,
Igicuku kinishye gicumukuruza,
Gicura inkumbi icumu rihoga,
Imyambi ihorera nk'uruhuri,
Cyangwa umuyaga w'ishuheri.
Ndose inkota yikubanga,
Ndose ubuhiri bunembera
, Ndose umutavu uvuka bwangu.
Ngeze aho ndikora mu ntambwe,
Ngo nze nywurinde ubutabere,
Nsanga ntifite mu nteruro,
Ndicara ubutama ndabutunda;
Rimwe nditerera ku kiganza,
Amaganya ambera ibiganiro,
Ngumya gutongana imbere mu nda.
Nayitonganije na Rurema,
Yo yandengeje uyu mutaga
Itaracyura umutavu mu nzu,
Kandi izuba ryica ishashi,
Nkanswe inshakirwa kuzisumba
Ikigera mu nsi y'iyayibyaye.
Uwansunutsa nk'ahagusanga,
Nk'aho utereye uteze kuramya
Uwakurangira inzira isumba
Iyo kujya kwiroha mu rusuma.
Nagusanganirana ubwuzu,
Ugashira ubwambure ukizihirwa
, Ubwo wankenyera ntube inkeho,
Wanyitera ugatega neza,
Ibitugu byanze gusetsa iminsi,
Dore ko ishungana nk'ishaka
Ko tuba inshike z'inshiramaroro.
Uwagutereza mu birere
Ngo maze amarebe akunshyikirize.
Natega urugohe nkaguheka
Ngo ejo udahindagara ku mabuye,
Cyangwa ukishita ku mishubi
Abanzi bashinze mu mayira.
Nagutekerereza ibyiza
Ibyago byenda bikarorera.
Nagusiga iminwe y'impumdu
Iminwa igahunda imivugo hose.
Nagusingiza rikarenga,
Ijoro rikeya nkiguha inkindi
Y'ubasumbye uwo nsanzwe mbona.
Sinkurota urahira cyane
Ko icyo cyaha bahamya ababisha
Uzira kucyumva uretse kucyiga,
Nkanswe yenda kucyigana;
Ko mu butoya umutima wawe
Warezwe utera uta ku rukundo.
Sinkurota uri mu miyonga,
Umuyaga usanza umusatsi wawe,
Wegamiye ibuye ry'umukomba
Ryimye inkongi urukoba rwaryo.
Sinkurota uririra hirya
Mu nsi y'igiti cy'umubirizi
Ibi by'abakobwa bihishira
Ngo ababashunga batishima,
Babona ukuntu ishavu ribica.
Sinkurota urora mu cyoko,
Ugira ngo cyezamitima cyawe
Yaza ari inkuba y'amarere,
Abanzi ukabata mu nkubara
Ngo ubone inkunga yo kumusanga.
Sinkurota uranga impinga,
Impini yaciye igikuba hepfo
Ngo nibatange Musaninyange,
Nk'aho wigeze uba inyamaswa
Yo gukskubwa mu mu muhigo!
Mana ihanga abahunze umucyo,
Igituma utererana abo utoye,
Ukabata mu ngeri y'ikirenga,
Utaretse byibura ngo ruhokwe
Bavogere bace umuvumba!
Reba rembo riseka neza,
Imbere ritatse urusaro cyane,
Inyuma ritembwa ho n'amasimbi,
Narigutuye ryisukuye
Kuko musigiye mu buranga.
Mbwrra icyatumye urita hirya
Nturihingutse ngo ndirebe
Turamye twembi inzira iduhuje!
Mbwira icyatumye ucurika ingohe
Ari mu rugomba amaboko yawe!
Mpa igihumurizo se ahubwo,
Uti: Ari mu cyambu cyomokera ino!
Niba ushaka kumpuzenza,
Ngo uzantunguze impuhwe zawe,
Zimpe none ndamye iyo neza,
Uzaba untunguza indi migambi.
Wibitinza ngitaka cyane,
Ejo ntiterera mu rusuma
Nabuze isimbi wandasaze.
Aho uri hose muhoza mwiza,
Ahubwo mpoze ibyo wampaye,
Ngo ujye umuhorana ari mu ruhando,
Kuko uruhanga rwe rugukwiye,
Rutarota rurora ahandi
Hatari mu ndiri y'urukundo.
Iyi nkongoro ntayicuke,
Nayimucenjemo bushumba
Nawe ubwe arerura ati: ndashimye.