Abagwabiro bashinze inteko
IBIMANUKA.
An archive of Rwandan knowledge.
Abakobwa ba Ruhinda baturutse ikuzimu bambaye inyonga
Abakobwa banjye babyina bose
Abakobwa banjye baranaga amajosi
Abakobwa banjye barara bahagaze bwacya bakaryama
Abakobwa banjye baraturanye aliko ntibaramukanya
Abakobwa banjye bikwije impindu bose
Abakobwa banjye bose bikwije impindu
Abakobwa beza baranaga amajosi
Abambarantama ba Ntaragonda batwara amacumu bayacuritse
Abambari b'I Rurinda bambarira inzogera ikuzimu
Abambari ba Ruhinda bambariye inzogera ikuzimu
Abana b'Umwami bicaye ku ntebe imwe
Abana b'Umwami bicaye ku ntebe imwe
Abana b'abarundi barasana bakiri bato
Abana ba mukeba bambaye imigoma bose
Abana banjye bambaye ibisa by'ibitambaro
Abana banjye bangana bose
Abana banjye barara bagenda, bakirirwa bagenda
Abana banjye barara bahagaze bakirirwa bahagaze
Abana banjye barara bahagaze bwacya bakaryama
Abana banjye bavuyemo umwe ntiwabimenya
Abana banjye bicaye bose
Abana banjye bikwije impindu bose