Mpagaze aha mbona amenyo ya Ruganzu
Riddles.
Rwandan riddles: guess the answer, then reveal it.
Mpagaze hano nkubita inkoni yanjye i Buzi
Mpagaze hasi umutwe nywukoza ku ijuru
Mpagaze inaha ndasa kwa myasiro I Burundi
Mpagaze inyuma nibonamo imbere
Mpagaze ku gasozi mbona abagore bambaye impeta bose
Mpagaze ku gasozi ndasa Rugina mu bihaha
Mpagaze ku gasozi nsama ifuro ry'amata
Mpagaze ku gasozi nti bahinzi baho baho
Mpagaze ku gasozi nti bana banjye murizihiwe
Mpagaze ku gasozi nti behu !
Mpagaze ku gasozi nzana ifuro ry'amata
Mpagaze ku manga Imana izaba impa
Mpagaze ku mpinga nti bana banjye hubika
Mpagaze ku ruhiza nyara I Buriza nti Bahinzi nimuhingure
Mpagaze ku rutare mpamagara Majigo nti amata y'abashumba yabuze
Mpagaze mu Rwanda ndeba mu mahanga
Mpagaze mu gahinga mbona Rusengo mu maraka
Mpagaze mu gahinga nyarira ab ‘epfo
Mpagaze mu irembo mbona Bukoramungabo mu nda
Mpagaze mu ishyamba rimpa umwezi
Mpagaze mu mpinga mpenera ab'epfo
Mpagaze mu mpinga ubutogore buramvuna
Mpambye umwe nzura benshi