Nagutera inkangara ya Makaci batera icumu igakinga ikibaba
Riddles.
Rwandan riddles: guess the answer, then reveal it.
Nagutera inyamaswa igendesha amaguru 4 mu gitondo, amaguru 2 saa sita n'amaguru 3 nimugoroba
Nagutera ishongashonga nagutera ikikakika nagutera akantu kaba iwanyu wakamenya nkaguhemba
Nagutera ivanjiri
Nagutera nakwiteguye
Nagutera nyamuremure waje kera
Nagutera ruganwa iganira n'abantu
Nagutera ububumbabumbe bubiri mu itaba ry'umusozi
Nagutera umututsi rudigadiga
Nagutera umututu utigita
Nagutera uruhehe rudatokorwa
Nagutera urujeje uruhumbirajana
Nagutera urupfu duseka
Nagutera uruyongoyongo rwa Nyirabaha rwimiye i Nduga rukabyarira i Nduga
Nagutera uruzunguzungu uruzungurizamurizo rwagiye guhahira abana rukararirana
Naguze ikote nkivuka na n'ubu ntirirasaza
Nahinze mu mpinga nsarura mu gapfunsi
Nahinze umurima utagira ikiyorero
Nahuranye inkoni nyinshi ncyurana imwe gusa
Nahuye n'uwiruka atagira iyo ajya
Nahuye na Rugondo arebesha amaso ane
Nahuye na cya matimbatimba cya maguru umunani kigiye kugura umunyu kwa mirongwitanu
Nakunombanomba nagukatakata ingabo yanjye rukatiriza
Nambutse uruzi ndangaje innyo