Mfite abakobwa benshi , ariko uwapfuye ijisho muri bo yabatanze gusabwa
IBIMANUKA.
An archive of Rwandan knowledge.
Mfite abakobwa kuva ku ngoma ya Gahindiro n'ubu ntibararamukanya
Mfite abana bakicara ku ntebe imwe
Mfite abana nkabasiga nkabanogereza nkabasubiza mu nda
Mfite abana ntiwamenya uwavutse mbere
Mfite akagore karusha nyoko kurunga
Mfite ibiti imizi yabyo yakuze ijya hejuru, amashami yabyo areba hasi
Mfite ibuye rimena irindi
Mfite icyumba gihora gikonje
Mfite igihugu cy'abagabo
Mfite igihugu cy'abagabo gusa
Mfite ihene aho iziritse ntawe uhita atayiseguye
Mfite imfizi yihariye ishyanga yonyine
Mfite ingungu ebyiri zinyambutsa uruzi iteka
Mfite inka 12, iyo inyota inyishe mfata imwe nkayica umutwe nkayinywa amaraso
Mfite inka ni Rusimbukamigina
Mfite inka yanjye nyiragira ku manga ntitembe
Mfite inka yimira mu ibondo ikabyarira mu rubavu
Mfite inkwi zanjye zumye, ariko nazicana ntizake
Mfite umugabo unganza
Mfite umukobwa wanjye uje wese adumbamo
Mfukumfuku yatura so ku mucaca
Mira isupu nkasiga inyama
Mpa umweru wanjye ngabire abana