Namutumye iyo atazi ansohoreza ubutumwa
IBIMANUKA.
An archive of Rwandan knowledge.
Naraguhetse ntiwampemba
Narazindutse mbona inzira y'umukara
Nasanze nyamunsi yasa inkwi munsi y'inzira
Nashinze urukiramende ku ngoma ya Gahindiro n'ubu sindarugendera ngo ndusimbuke
Nateye agati kanjye ari igozi kamanuka ari igogo kirahira inyabihogo kandi katagira n'inkomarutaro
Natumba naturika ni ibuye rya Kagbayi
Navutse mpinnye urutoki
Nciye inkanda mpirika n'inkingi
Ndagiye gitare mu makoro ntiyakomereka
Ndagiye ku manga Imana nibishaka nzacyura
Ndagukubita nkakwitaza nitwa umuhungu wa Mburamatare
Ndaguteruye ndakwesa, urahindukira urandeba
Ndakubise ndirahira nijye mutware wa Mburamatare
Ndamutemye ndamutaruka
Ndara mpiga bugacya
Ndasera igahanga nkagosorera ikabondo
Ndashe akambi ku Karubanda abami n'abamikazi baratanguranwa
Ndashe akambi mu Rwanda abagabo bose barakangarana
Ndateka imirire niyo yanyobeye
Ndenze akazigiro niteye agahaza
Ndi Rutebuka ku iteme ndi Rutebuka ku iteke nti mbe mwiriwe Rezida
Ndi kagufi nahina so
Ndi mugufi nahina So