Shinga unegeze
IBIMANUKA.
An archive of Rwandan knowledge.
Shirika amazinda ngutume ikuzimu
Shyuuuuuuu !!!!!!!
Sine irarisha hejuru y'urupfu
So arongora nyoko amucuritse
So na data ko bameze impara inzoga y'ibwami izikorera nde ?
So na data ko bava inda imwe batanijwe n'iki ?
So na nyoko bapfaga iki
Sogokuru Sebarame yapfuye apfuna ivu
Sogokuru ajya mu birunga yanyuze he ?- Amazi mu gisura. Inyagarinyagari bana ba mama
Sogokuru apfanye impatwe
Sogokuru aryoha aboze
Sogokuru w'ibihigi byinshi
Tabara Sogokuru bamutaye ku munigo
Tabara ibibuno bya nyoko birenze urugo
Tabara umwana w'umwami agiye kugwa mu iriba
Tarataza tujye i Mataza
Terura Mutamu uyitereke ku rutare uyikize ubutuna
Tora agahini ntore akandi tujye gushaka icyo tutazabona
Tora agakoni ntore akandi tujye guheka akaguru ka Dede
Tora agakoni ntore akandi tujye gukubita Ruyiyenza yamaze ubwatsi
Tora akato ntore akandi tujye kwambutsa akanyarumina
Tora akebo ntore akandi tujye gutara intagwira
Tora ifumba ntore indi tujye kwibaza